Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko atifuza kongera gukina mu Rwanda ukundi.
Uyu rutahizamu kuri ubu udafite ikipe akinira, avuga ari gutekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru cyane ko n’ubwo adafite ikipe akinira kuri ubu ariko, atigeze asezera mu mupira w’amaguru.
Aganira na RBA, Jacques Tuyisenge yavuze ko muri iki gihe adafite ikipe hari amakipe menshi yo mu Rwanda yamwegereye gusa we ntiyifuza kuhakina ukundi.
Yagize ati “Nafashe umwanzuro ko ntazakina hano iwacu.”
Jacques ahakana kandi amakuru avuga ko yaba yarasezeye ruhago mu ibanga nyuma yo kumara igihe atagaragara mu kibuga.
Ati “Nkubwiye ko naretse umupira cyangwa ngikina naba nguhaye igisubizo kitari cyo.”
Tuyisenge yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, yakiniye andi makipe nka Kiyovu FC, Police FC, APR FC ndetse AS Kigali.
Yakiniye kandi amakipe yo hanze y’u Rwanda nka Petro de Luanda muri Angola na Gor Mahia muri Kenya aho yagiriye ibihe byiza akahava atsinze ibitego birenga 60.


