Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko mu byo bagiye kwibandaho nka minisiteri nshya harimo cyane kwita ku mateka y’ u Rwanda kuko biri mu bituma ibihugu bikomera nk’uko amateka abyerekana. Uyu muyobozi uri mu barahiye kuwa 6 Nzeri, avuga ko u Rwanda narwo rukeneye gusigasira amateka kugira ngo rukomere. Yatanze urugero ku bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya n’Ubuyapani, ko nabyo ari uko byabigenze. Ni mu kiganiro na RBA nyuma yo kurahirira inshingano nshya. Dr Bizimana yagize ati ” Kugira ngo igihugu gikomere kandi gitere imbere imyaka myinshi, bisaba kugira umuco abanyagihugu bibonamo, no gushimangira amateka yacyo. Tuzibanda mu gutuma u Rwanda rugira amateka ahamye, atavangiye kandi atagoretswe.” Yakomeje agira ati ” Nshaka kumvikanisha ko kimwe mu byo dukeneye ari amateka yanditse, ateye uko ari.” Dr Bizimana ni we wa mbere ugiye kuyobora Minisiteri y’Ubumwe be’abanyarwanda, yemejwe n’inama y’abaminisitiri muri Nyakanga, iba Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma y’u Rwanda. Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya poliriki y’ u Rwanda bavuga ko uyu mugabo wahoze ayobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, mbere yaho yari umusenateri, akazi kamutegereje. Bamwe bagaragaza ko batamuvugaho rumwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ni mu gihe kandi n’ibipimo bitangwa ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, bitabuze gukemangwa ko byaba birimo ugukabya.


