Twabyaye umwana aza gupfa, umugore wanjye ampozaho inkeke ngo ni mama waduhekuye. Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Mugabe, mfite imyaka 37 y’amavuko. Maze imyaka 12 nshakanye n’umugore wange gusa ntabwo akunda umubyeyi wange (mama) kubera ko yigeze kujya akora imigenzo yo gusenga ya gakondo (gucuna no kuraguza).

Mama yanyibwiriye ko iyo myemerere yayiretse ariko umugore ntabyumva. Iwacu, abantu benshi bemera ko umuntu wizera imyuka gakondo, atega (atamba) umuntu akunda cyane mu muryango we, akamuteza indwara idakira cyangwa akamwicisha; ngo ni ko kunezeza abakurambere.

Ubwa mbere twabyaye umwana w’umuhungu, avuka neza nk’abandi ariko yageze mu gihe cyo kuvuga, turategereza turaheba. Umwana yafashwe n’uburwayi butuma adashobora kugenda, kwicara ndetse no kwigaburira ntabishobore. Nge nari mfite ikizere ko hari ubwo umwana azakira, bitakunda, Imana ikamwitwarira.

Ubwo nari mpangayikishijwe n’uburwayi bw’umwana, umugore wange yampozaga ku nkeke, ambwira ko mama yamurogeye umwana, ngo nkwiye kumwanga, sinzongere gusubira iwe ndetse mubuze no kuzatugarukira mu rugo, ariko byarananiye.

Ubwo umwana yari ageze mu myaka icumi y’amavuko, atakigenda, aticara, atavuga, adashobora no kwigaburira, yafashwe n’indi ndwara tutamenye, ihita imutwara (arapfa). Kugeza ubu dufite abandi bana babiri ariko umugore wange ampoza ku nkeke ngo mama yaraduhekuye. Nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *