Mu gihe muri aya masaha Isi ikurikirana ibirori byo gushyingirwa kw’igikomangoma, Harry cy’u Bwongereza, benshi bagaruka ku buryo babonanye na we. Twagira Yvette, ni umwe mu banyarwandakazi bake wagize ayo mahirwe, ariko na we avuga ko “aricyo gitangaza cyamubayeho mu buzima bwe”.
Twagiramariya Yvette, ni umunyarwandakazi ukora akazi k’itangazamakuru mu Bwongereza, agaruka ku buryo asubiza benshi bamubaza uko yumvise amerewe ubwo yabonanaga na Harry, maze na we akabiva imuzingo.
Gusa ngo aracyabifata nk’igitangaza cyamubayeho, ubwo yakoreraga umuryango w’abagiraneza urwanya akato gakorerwa abarwayi ba SIDA mu Bwongereza.
Agira ati, “Ndabyibuka neza ubwo Caroline Baker ushinzwe imenyekanishabikorwa muri THT yampamagaraga akambwira ati [Yvette, turagukeneye ngo ube umwe mu badufasha mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwipimisha agakoko gatera Sida kandi uzabonana n’umuntu udasanzwe] gusa byagombaga kuguma ari ibanga kugeza uwo munsi”.
Naravuze nti ” Ahoooo…. nzakomeza mbike ibanga ariko se uwo muntu ni inde?” Bati ni Harry. Umutima wanjye wakomeje gutera, nkashyugumbwa kubibwira inshuti zanjye ariko nkifata, kuko nari nzi neza ko ari inkuru y’ibanga mbitse.
Mu bintu byangoye, ni ukwiyumvisha uburyo ndibwitware imbere ya Prince Harry, umuryango w’ibwami wari ubizi neza ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bitegereje ibiganiro hagati yacu, gusa natekereza ukuntu ndibujye imbere ya Camera ndi mu gikorwa nyirizina, nkumva umutima urahagaze.
Nasabwe ku musuhuza nk’igikomangoma; ku ruhande rwanjye numvaga ndibumusuhuze ngira nti”Komera Harry, nkwifurije ishya n’ihirwe mu rukundo rwawe na Meghan” nk’uko nari mbizi ko bitazwi na benshi numvaga ko nzaba nkoze agashya.
Ubwo Harry yazaga nakomeje ntegereje kugeza ubwo aza kundamutsa, angeze iruhande nibagiwe ibyo nabwiwe byose maze duhana ibiganza n’igihunga cyinshi ndavuga nti”Muraho” gusa we ntacyo byari bimubwiye kuko twakomeje dutebya ahanini agaruka ku bugufi bwanjye nubwo nari mpagaze ahirengeye ntibyambujije ko nkomeza kuba mugufi kuri we.
Yakomeje anyiyegereza kuko yari yabonye ko mfite ubwoba budasanzwe kandi umuhuro wacu wari uri gukwirakwizwa hafi isi yose ariko akomeza kumfasha, ndatuza ibindi biganiro byakomeje nyuma byagenze neza kuko nari namaze gutekana.
Natangajwe n’ubumenyi nasanze afite ku bijyanye na Virusi itera Sida, yanganirije ku Gikomangomakazi Dianna, Umubyeyi we, n’ibindi gusa na none kuri njye byari umwanya mwiza wo kugaruka ku mirimo myiza y’igikomangomakazi Diana.
Yarantunguye. Atandukanye n’abandi bahungu nta mibavu (Perfume) yitera, nta bakobwa agira bamushagara ndetse nta Telefoni ngendanwa yari afite,abantu bakomeje bambaza niba nafashe nimero ze za telefoni, nkabareba nkaseka.
Nguko rero uko abantu benshi bakomeje bambaza uko byari bimeze ubwo nabonanaga n’igikomangoma Harry, gusa buri gihe naravugaga nti”biriya byari ibintu by’akataraboneka mu buzima bwanjye nkongeraho kandi ko nzi neza ko abagore bo muri Afurika bamukunda cyane”.
Aho twahuriye hari mu birori byo gufungura ku mugaragaro ubukangurambaga ku kwisuzumisha virusi y’agakoko gatera Sida byabereye i Hackney mu Mujyi wa London, umwaka ushize wa 2017.
Icyo gihe nagombaga kumwereka uburyo hari agakoresho wakoresha wipima ko wanduye virusi y’agakoko gatera Sida, ibi kandi byagombaga guca kuri Televiziyo y’igihugu muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kwipimisha virusi y’agakoko gatera Sida.
Nakoze imyaka itatu ndi umukorerabushake mu bikorwa by’urukundo aho twagendaga dufasha abafite ibibazo bitandukanye gusa dukomeza gukangurira abantu kwipimisha Virusi itera Sida.
Nta zindi nyungu nabibonagamo ahubwo byari ukugirango nkangurire umuryango mugari ibyiza byo kumenya uko bahagaze kugeza ubwo byagaragaye ko 60% by’abanduye agakoko gatera Sida ari abagore n’abagabo b’Abanyafurika. Kuba rero twarabuze abantu benshi kubera Sida ibi nabikoraga mu rwego rwo gufasha abo babana n’ubwandu nyamara batabizi kugira bagire icyizere cy’ejo hazaza.
Byarangiye mwifurije kuzagira ibihe byiza na Meghan kandi nzakomeza nishimire umubano wabo.
Yvette Twagiramariya yavukiye mu Rwanda, mu karere ka Muhanga ahahoze hitwa Gitarama. Yavuye mu Rwanda afite imyaka 8 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu ni umunyamakuru wa Radio mpuzamahanga y’Abongereza BBC (British Broadcasting Corporation).
Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, nibwo Prince Harry na Meghan Markle bambikanye impeta y’urudashira, basezerana kubana akaramata. Abasaga miliyoni y’abatuye Isi bakurikye ubu bukwe bw’agatangaza.
Ukwezi kwabo kwa buki, u Rwanda ruri mu bihugu bitanu aba bageni bateganya kukuriramo. Ibindi ni Namibia, Brezil, Filipine n’u Butaliyani. Nta gushidikanya ko bizashoboka, cyane ko Markle we aherutse gusura Pariki y’Ibirunga mu 2016 akishimira u Rwanda, rwabayemo Diane Fossey ‘Nyiramacibiri’, na we w’umwera.






