Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni 1 mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994, Twagiramungu Faustin yagiye ashimangira ko Leta yateguye inashyira mu bikorwa jenoside ifitanye isano rikomeye n’ Abanazi bo mu Budage.

Uko kugereranya abakoze jenoside n’ Abanazi ni bimwe mu byaranze imbwirwaruhame za Faustin Twagiramungu kubera agahinda yari afite ubwo yari Minisitiri w’ Intebe muri Leta y’ ubumwe ariko amaze gutakaza uyu mwanya ahunze yahise ahindura imvugo ahita ahindura Inkontanyi abanzi b’ igihugu.
Muri politiki byose birashoboka!
Twagiramungu nk’ umuntu wapfushije abantu batagira ingano muri genocide bo mu muryango we ariko ku bw’ inyungu za politiki nyuma yirengagije ko ariwe baziraga, maze ageze mu Bubiligi, yifatanya n’Interahamwe, batangira gushyigikira FDLR, kandi ari yo yasize imuhekuye.
Ntibwacyeye kabiri kuko Twagiramungu yahise agirwa Perezida y’amashyirahamwe ya politiki menshi : FRD, UFDR, RDI, CPC….. Abo yanze kwifatanya nabo ni FDU, avuga ko iri iry’indaya…, ba Paul Rusesabagira abita ababoyi, RNC avuga ko ari FPR ivuguruye.
Twagiramungu yifuza intebe y’ ubuperezida
Amaze gushinga ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative), yumvikanye asaba abanyarwanda abakiri mu mashyamba ya Kongo kwegura intwaro, ngo bagataha nk’uko Inkotanyi yita ngo impunzi zaturutse I Bugande zabigenje.
Faustin Twagiramungu, aherutse mu Rwanda muri 2003 kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abona amajwi 3% , agahinda karamwica, ariko ntiyajurira, ubwo yaremeye.
Abakurikiranira hafi imitekerereze ya politiki ya Faustin Twagiramungu bemeza ko mu nzozi arota ( Twagiramungu) arota yabaye umwami, aho usanga yifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire, Pasika nziza, Amavubi gutsinda…, arisanzuye rwose yibereye mu kiruhuko kizabukuru !
Twagiramungu yavukiye I Cyangugu mu mwaka wa 1945 , akaba umukwe wa Kayibanda Gregoire, Perezida wa Repulika ya mbere w’ u Rwanda , wari waranashinze ishyaka Parmehutu, ari ryo ryaje kwitwa MDR, rimwe na rimwe bakongeraho ka Parmehutu, bitewe n’uko baramutse.
Twagiramungu yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka menshi PL, PSD,PDC,PDI,UDPR,PSR na MDR ye.
Muri ibyo bihe Twagiramungu yari ahanganye na MRND nyuma haza na CDR, ariko abari hafi ye, baje kuvumbura ko ibyo yakoraga byarimo kwikunda, no gushaka kuzagera ku butegetsi, mu nzira zose zashoboka nguko uko yiyandikishije izina mu masezerano ya Arusha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


