Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri yahinduriye imirimo Twagirayezu Gaspard wari Minisitiri w’Uburezi, amugira Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe isanzure.
Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo ibiro bye byasohoye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.
Iryo tangazo rivuga ko Nsengimana Joseph ari we wasimbuye Twagirayezu ku nshingano za Minisitiri w’Uburezi.
Undi wahawe imirimo mishya ni Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Ni inshingano yasimbuyeho Niyonkuru Zéphanie uheruka kwirukanwa.
Twagirayezu yari Minisitiri w’Uburezi kuva muri Kanama 2023, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Dr Uwamariya Valentine wahise agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Mbere y’aho Twagirayezu yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Joseph Nsengimana wamusimbuye yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.
Mbere yo gukorana na Mastercard, Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.


