“Twahanganye n’ibibazo byinshi kandi biremereye, ndetse bimwe bitanashoboka, ariko twashoboye kwiyubaka”-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe ikomeye bamaze gutera mu bijyanye no kwiyubaka haba mu mibanire, mu iterambere n’ibindi dore ko hanarwanywe urugamba rutoroshye kugira ngo ibyo bigerweho.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017 mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama y’umushyikirano ku nshuro ya 15, aho yasabye Abanyarwanda kujya bazirikana bakanabika kure ibikubiyemo amateka yabaranze ndetse baharanira icyabateza imbere.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama, perezida Kagame yagize ati “Twahanganye n’ibibazo byinshi kandi biremereye, ndetse bimwe bitanashoboka, ariko twashoboye kwiyubaka ku buryo ubu dufite imbaraga ziruta izo twari dufite, kandi tutahungabanwya n’icyo ari cyo cyose.”
Ku rundi ruhande ariko, perezida Kagame yakebuye abashobora kwibwira ko ibimaze kugerwaho byaba bihagije bityo bakirara ahubwo ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo bagere kuri byinshi biruseho.
Yagize ati “Ntidukwiye ariko kwibwira ko ibyo twagezeho, ndetse n’ejo hacu dushaka, ari uku bizahora nta cyo tubikozeho. Amahoro, umutekano, n’ubumwe bw’igihugu bishobora guhinduka. Ibyo Abanyarwanda bategereje byiyongera buri munsi, gusa iki si ikibazo gikomeye kuko gituma tuzamura intego yacu, tugashaka gukora byinshi kandi byiza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“U Rwanda rufite amahirwe yo kugira politike nziza, idukorera twese. Ibi ni byo biduha uburyo bwo gutekereza ku bibazo by’iterambere. Ntagushidikanya, igihugu cyacu gikomeje gukomera no kugira imbaraga, kandi n’ubumwe bwacu burakomeye, ariko dushobora no kugora ibirenzeho.”
38247598235 4685a18c0c z
Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo iterambere ry’u Rwanda ryazamutse kuva mu myaka yashize mu byiciro byinshi haba mu itumanaho, mu bucuruzi, ubuhahirane, ubuhinzi n’ibindi birimo no kwihangira imirimo.
Aha yagaragaje ko umusaruro w’ibikomoka mu buhinzi wiyongereye ku gipimo cyu 8% bityo bikaba ari ibyo kwishimirwa kuko ubuhinzi bwahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo udukoko twona ibihingwa, nka army worm, n’izuba ryavuye igihe kirekire mu bice bimwe n’ibindi.
Naho ku ku byerekeranye n’ubukungu, yavuze ko mu mwaka wa 2017, handikishijwe ishoramari rishya, n’irindi rijyanye n’ibikorwaremezo, ringana n’amadorari y’Amerika miriyari 1.5, muri ibi bikorwa hakabarirwamo n’ikibuga mpuzamahanga k’indege cya Bugesera, ubu kirimo kubakwa.
Yavuze kandi ko kumenya uko igihugu gihagaze ari isuzuma rigomba guhoraho, hibazwa ibibazo bitandukanye. Iterambere riragenda ku muvuduko twifuza? Twita ku mibereho y’Abanyarwanda bose uko bikwiye ntawe usigaye inyuma? Aha gavuze ko inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iy’abanyarwanda bose muri rusange.
Yasoje ijambo rye ashimira abanyarwanda avuga ko ari bo batuma igihugu gikomeza gutera imbere ndetse anabasaba kongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo bagere kuri byinshi biruseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *