Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben aravuga ko indirimbo yakoze mu myaka myinshi ishize zidashobora gusaza, bityo ko ziri mu mpamvu zatumye aba aretse gukora izindi kuko abakunzi be bakizumva.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yaraye agiriye kuri Radio Rwanda, akomoza ku mishinga afite mu muziki. Yagize ati: “Indirimbo twakoze imyaka myinshi ishize zikora ku bugingo, zikora ku mutima w’umuntu ku buryo zidashobora gusaza. Ni indirimbo zidashobora gusaza.”
Yasobanuye ko ubu ari kwibanda ku bikorwa bwite by’ishoramari. Ati: “Ni cyo kintu rero cyatumye numva ko ndamutse mfokasinze ku byo ngomba gufokasingaho bindi biri personnel, nabikora nkaba nazaza, nkabaha ibintu byabo, nta gikuba cyacitse.”
Tariki ya 1 Ukwakira 2023 The Ben yakoreye mu Burundi igitaramo gikomeye, cyitabiriwe cyane n’Abarundi. Aravuga ko bamweretse urukundo, na we afata umwanzuro wo kubitura, agasohora indirimbo muri uyu mwaka, zirimo iyo gushima Imana.
Naho ngo kuba atasohora indirimbo nyinshi si ikibazo, kuko aho kuzikora ntizikundwe, yakora nke zigakundwa. Ati: “Ngira umuvuduko wanjye, ntabwo meze nk’abandi. Nkunda gukora ibintu uko mbyumva kurusha uko umuntu yambwira. Mu yandi magambo nkunda qualité kurusha quantité. Nasohora indirimbo eshatu/enye nziza mu mwaka, aho kugira ngo nsohore 50 zitameze neza.”
The Ben yatangiye umuziki mu mwaka w’2009.


