Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho, yatangaje ko ubu Leta y’u Rwanda itanga ikizere kiza cy’ejo hazaza nyuma y’amateka mabi rwaciyemo.
Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017, ubimburirwa no gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera. Igice cya 2 cyawo cyakomereje ku kicaro k’iyi Minisiteri [ Primature] ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, cyahariwe ijoro ryo kwibuka hatangwa ibiganiro ku mateka, imvo n’imvano ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango yagarutse ku miyoborere myiza u Rwanda rufite ubu nyuma yo kuva mu mwijima.
Ati “Twavuye mu mwijima , ubu turi mu miyoborere myiza, Kugira ngo Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, birasaba kumva imiyoborere mibi yaranze u Rwanda n’urugamba rwo kurubohora”. Yibukije ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza usigasiwe n’igihango cya ‘’Ndi umunyarwanda”.
Min. w’Intebe, Anastase Murekezi kandi yahumurije imbaga yari iteraniye aho, ko nubwo barimo kwibuka ,hanazirikanwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yanahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akibaza, “Abazungu ko aribo babibye imbuto y’urwango mu Rwanda nyuma iyo baza kuba bo baza kugira uruhare mu guhagarika jenoside, Nta we uzi uko u Rwanda rwari kuba rumeze ubu”.
Muri uyu muhango wo kwibuka, hanashimiwe igikorwa cy’ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR /Inkotanyi zahagobotse zikarokora abatari bake bari barimo bahigwa bukware n’ubutegetsi bubi bwayoboraga u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe kandi yijeje abari aho ko ntakizahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda kuko ubu Rwanda ruyobowe neza kandi bizahora gutyo.
Yaboneyeho kandi kunenga abakoloni bazanye amacakubiri muri Afurika, bitwaje ko Abanyafurika basaga n’abadashoboye mu mitekerereze nyamara aba bazungu bakirengagiza ko mu myaka myinshi Afurika yamaze mbere ya Yezu Kristu ,abirabura bari abantu bakomeye.

Yavuze ko Afurika yari ifite ubutegetsi bukomeye bwashoboraga no gukoroniza abo biyita abanyabwenge [ abazungu ] mu bihe bya kera yewe no mu gihe cy’ubucakara bw’Abayahudi mu Misiri ko abami b’abafarawo n’abanyamisiri bari abirabura.
Ibyo rero abazungu bakoraga byose ngo bisa nuko babaga bikanga imbaraga z’ubutegetsi bw’abirabura bo muri Afrika, ikintu abakoloni bageze mu Rwanda bagasanga uko rwari ruyobowe birenze ibyo bo batekerezaga, ndetse bitabaga n’iwabo iyo baturukaga.
Uyu muhango ni ngarukamwaka wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwa Primature n’izindi nzego serivisi ziyishamikiyeho nka RURA n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu [Gender Monitoring Office] GMO mu magambo ahinnye y’icyongereza, bifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zishwe.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David/Bwiza.com


