Twese dufite inshingano zo kurinda ibyo twubatse dufatanyije – Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abasoje Itorero Indangamirwa Icyicaro cya 11 ko buri wese afite inshingano zo kurinda ibyo bubatse bafatinyije ndetse abashishikariza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kuko kitakiri cya kindi abantu bumvaga ko kijyamo abantu babi muri sosiyete.

Kuri uyu wa 05 Kanama 2018 nibwo perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiye I Gabiro mu Karere ka Gatsibo agiye gusoza Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11 ryatorejwemo abagera kuri 568, barimo 430 baba mu Rwanda na 138 baturutse mu bihugu 20 bitandukanye ku Isi.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yabwiye izi ntore ko imyitozo zimazemo iminsi itari iya gisirikare gusa ahubwo izabafasha no mu nshingano zabo za buri munsi ndetse izabafasha no mu ntekerezo zabo.

Yababwiye ko aho baba hose babona ibyiza n’ibibi, u Rwanda rukaba rukeneye ko bafata ibyiza bakabikoresha mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo, ndetse bakigira ku bibi bakirinda bakakirinda igihugu cyabo.

Yagize ati: “ Iyo wubatse ikintu, cyaba kinini cyangwa gito, uharanira kukirinda icyakibabaza cyose. Ni cyo kimwe no ku gihugu cyacu. Twese dufite inshingano zo kurinda ibyo twubatse dufatanyije .”

Perezida Kagame kandi yibukije ko Itorero rikomoka mu Muco Nyarwanda. Rikaba rigamije gushora muri buri munyarwanda ku buryo buri wese aba ingirakamaro muri sosiyete.

Dj1RTDWWwAAb290

Perezida Kagame kandi yabwiye izi ntore ko zidakwiye gusobanya mu mudiho. Yagize ati: “ Intore ntizikwiye gusobanya. Kudasobanya ntabwo ari iby’akarasisi gusa ahubwo ni no mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere. Uko mutekereza no mu mikorere yanyu ntihakwiriye kubamo gusobanya ”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “ Ubumenyi ni ngombwa, ariko iyo udafite indangagaciro ubumenyi wahawe buba impfabusa .”

Perezida Kagame yakomeje abwira uru rubyiruko ko abashaka kwinjira mu gisirikare cy’igihugu imiryango ifunguye, avuga ko ahashize abantu bumvaga ko igisirikare kinjiramo abantu babuze ibyo bakora ariko iki bagikosoye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *