Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara

Sangiza iyi nkuru

Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu; bikaza kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukwakira 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje iteka rigena imishara y’abapolisi.

Ni iteka rya Perezida No001 ryo ku wa 14 Mutarama 2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Mutarama 2016, rigena imishahara y’abapolisi.

Umushahara mbumbe ugenerwa Abapolisi buri kwezi ukubiyemo by’ingenzi nk’umushahara fatizo; indamunite z’icumbi; indamunite z’urugendo; inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi ndetse n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi.

Abapolisi b’u Rwanda bahabwa imishahara hashingiwe cyane ku busumbane bw’imirimo bakora bugaragarira mu mapeti yabo.

Bwiza.com iheruka kubagezaho inkuru igaragaza uko amapeti y’Igipolisi cy’u Rwanda arutana, ubu busumbane ahanini bukaba bugenderwaho cyane hagenwa imishahara y’abapolisi.

I. Imishahara y’Abapolisi bato

Ipeti rya Constable ni ryo rito mu gipolisi cy’u Rwanda, buri wese winjira mu iki gipolisi akaba arihabwa. Iteka rya Perezida rigenera abapolisi bari kuri uru rwego umushahara wa buri kwezi ungana na 70,799Rwf.

Umupolisi ufite ipeti rya Corporal rya kabiri mu gipolisi cy’u Rwanda (rigizwe n’agatambaro k’umukara kariho utumenyetso tubiri dushushanyije nk’inyuguti ya ‘V’ turi mu ibara ry’umweru), we agenewe umushahara ungana na 83,829Rwf buri kwezi.

Hejuru ya Corporal muri Polisi y’u Rwanda, haza ipeti rya Sergeant (rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ dufite ibara ry’umweru tugerekeranye, tuba dushushanyije ku gatambaro k’umukara). Umupolisi ufite iri peti ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana na 96,877Rwf buri kwezi.

Umupolisi ufite ipeti rya Senior Sergeant rya kane muri Polisi y’u Rwanda ahabwa umushahara wa buri kwezi ungana na 164,045Rwf buri kwezi. Iri peti rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ tw’ibara ry’umweru, n’ishusho y’umwashi w’umweru hejuru yatwo.

Ipeti rya gatanu muri Polisi y’u Rwanda ni irya Chief Sergeant. Umupolisi ufite iri peti rigizwe n’agatambaro k’ubururu gakeye gakoze nk’igi kadodeyeho ibirango by’umweru bigizwe n’inuma iri hagati y’amagambo abiri; Rwanda na Police; ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana na 213,130Rwf.

Imishahara y’Abapolisi b’Abofisiye bato

Abofisiye bato bahera ku ipeti rya Assistant Inspector rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri imwe. Umupolisi wo kuri uru rwego ahabwa umushahara wa 264,399Rwf.

Hejuru y’iri peti hari irya Inspector rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri ebyiri. Umupolisi urifite agenerwa umushahara wa buri kwezi ungana na 323,804Rwf.

Abapolisi bafite ipeti rya Chief Inspector rirangwa n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri eshatu, bo bagenewe umushahara wa buri kwezi ungana na 432,469 Rwf.

Imishahara y’Abapolisi bo mu kiciro cy’Abofisiye bakuru

Abofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda batangirira ku ipeti rya Superintendent rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’ikirangantego cy’igihugu. Umupolisi wo kuri urwo rwego ahabwa umushahara ungana na 559,406Rwf.

Hejuru y’iryo peti hari irya Senior Superintendent rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri imwe n’ikirangantego cy’igihugu hejuru yayo. Ba Senior Superintendent bahembwa umushahara wa buri kwezi ungana na 671,888Rwf.

Chief Superintendent ni ryo peti riri hejuru ya Senior Superintendent. Ryo rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri ebyiri, ikirangantego cy’igihugu n’uturongo duhagaze dufite santimetero enye, dushushanyije ku gatambaro k’umukara bwijimye, kambarwa ku ikora. Umupolisi uri kuri urwo rwego ahembwa umushahara ungana na 806,957 Rwf.

Abapolisi bahembwa hejuru ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ni abafite ipeti rya Assistant Commissioner rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yabyo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo kamwe n’igice k’ibibabi mu ibara rya zahabu. Bene abo bapolisi bagenerwa umushahara ungana na 1,104,565Rwf.

Abafite ipeti rya Commissioner of Police rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu, bo bagenerwa umushahara wa buri kwezi ungana na 1,146,739Rwf.

Abafite Deputy Commissioner General bo bahabwa umushahara ungana na 1,329,839 Rwf. Ipeti ryabo rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

Abafite ipeti rya Commissioner General riri hejuru y’ayandi mu gipolisi cy’u Rwanda, bahabwa umushahara wa buri kwezi ungana na 1,735,800Rwf. Iryo peti rigizwe n’agatambaro k’ubururu kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inuma izengurutswe n’uruziga (hagati), ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo dutatu tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

Icyitonderwa: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP hatitawe ku ipeti afite agenewe umushahara wa buri kwezi ungana na 2,395,449Rwf. Umwungiriza we DIGP we agenerwa umushahara wa 2,177,430Rwf.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Nibyiza cyane dukomeze dukorere igihugu cyatubyaye duharanirako kigira umutekano unoze

  2. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Nibyiza cyane dukomeze dukorere igihugu cyatubyaye duharanirako kigira umutekano unoze

  3. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Muraho bwiza.com!?
    Dukomeje kubashimira inkuru zicukumbuye mutugezaho.Muzanatubarize uburyo ba DASSO barutanwa, uko bazamurwa mu ntera, n’imishahara yabo.Murakoze

  4. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Muraho bwiza.com!?
    Dukomeje kubashimira inkuru zicukumbuye mutugezaho.Muzanatubarize uburyo ba DASSO barutanwa, uko bazamurwa mu ntera, n’imishahara yabo.Murakoze

  5. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Ariko abantu bajye batandukanya n’ibintu neza bamenye umushahara fatizo n’umushahara mbumbe ejo hatazagira ujya muri Police batamuhemba ayo mafaranga agatoroka.

  6. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Ariko abantu bajye batandukanya n’ibintu neza bamenye umushahara fatizo n’umushahara mbumbe ejo hatazagira ujya muri Police batamuhemba ayo mafaranga agatoroka.

    1. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
      Reka reka nta mwarimu ugira umushahara! Ni agasabune babaha.

    2. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
      Reka reka nta mwarimu ugira umushahara! Ni agasabune babaha.

  7. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Hello! Iyi mishahara muvuze Ni gross salary, Ayo bafatanu ntoki Ni nka 4/7 byayo. Uwo bafata Ni net salary

  8. Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara
    Hello! Iyi mishahara muvuze Ni gross salary, Ayo bafatanu ntoki Ni nka 4/7 byayo. Uwo bafata Ni net salary

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *