Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwazamuye mu ntera Michel Rukunda ‘Makanika’ wahoze ari umuyobozi w’igisirikare cy’uriya mutwe.
Mu kwezi gushize ni bwo Makanika yazamuwe mu ntera, agirwa Lieutenant-General ndetse na Ofisiye w’Ikirenga wa Twirwaneho; nk’uko bigaragara mu itangazo Freddy Kaniki uyobora ishami rya Politiki muri uriya mutwe yasohoye ku wa 10 Ukwakira 2025.
Ni icyemezo yafashe nyuma yo kubisabwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya FRP-Twirwaneho ndetse no guhabwa umugisha n’Inama Nkuru ya Gisirikare yawo.
Uyu mutwe usobanura ko wafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Makanika, kubera agaciro k’uburyo yakundaga igihugu, umurava yagaragaje ndetse n’uruhare rwe mu kurwanya akarengane, itotezwa ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside; ndetse no mu rwego rwo “gushima igitambo cy’ikirenga yatanze mu nyungu z’amahoro, uburinganire, icyubahiro kuri bose ndetse n’uruhare rwe mu mibereho y’abaturage.”
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Makanika yishwe “aguye ku rugamba rwo kurwanya jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imaze imyaka irindwi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’igihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ari na bo bagabye igitero cya Drone iturutse i Kisangani, mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.”
Colonel Makanika wahoze ari Umuyobozi wungirijwe w’ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n’iperereza, yishwe arashwe na drone y’igisirikare cya Congo.
Akiriho yigeze gutangaza ko yavuye mu gisirikare cya Congo nyuma yo kubona ntacyo gikora ngo kirengere abaturage bo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge, bumaze imyaka myinshi bugirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bikavugwa ko na bamwe mu gisirikare cya Congo babigiramo uruhare.


