Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje koroshya imvugo ku byo kuba yajya mu biganiro na M23, nyuma y’igihe yararahiye ko itazigera na rimwe iganira n’uyu mutwe.
Kinshasa imaze igihe yotswa igitutu n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel isabwa kujya mu biganiro na M23; nk’inzira nyayo yakemura amakimbirane impande zombi zimaze igihe zifitanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yatangaje ko kuri ubu Kinshasa yiteguye kujya mu biganiro; gusa avuga ko mbere yo kubyemera na yo hari amabwiriza y’ibyo yifuza igomba gutanga.
Hari mu kiganiro yagiranaga na Bintou Keita ukuriye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) na ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Hakenewe ko buri wese yisuzuma abikuye ku mutima kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bw’igihugu, binyuze mu guhagarika ubwicanyi buhakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’igisirikare cy’u Rwanda. Ibisubizo birahari, RDC yiteguye kuganira, ariko tugomba gushyiraho amabwiriza kugira ngo ibiganiro bibeho”.
Lutundula yavuze ko ibyo RDC isaba bizingiye kuri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, gahunda ishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’Ubumwe bw’u Burayi.
Iyo miryango yose imaze igihe isaba impande zihanganye guhagarika imirwano, zigakemura ibibazo zifitanye zisunze inzira y’ibiganiro.
Ni ubusabe cyakora yaba M23 na Guverinoma ya RDC bananiwe kubahiriza, kuko imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere hagati y’impande zombi; by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi n’iya Nyiragongo.



2 Responses
Twiteguye kujya mu biganiro: Minisitiri Lutundula
nibicare bumvikane turashize
Twiteguye kujya mu biganiro: Minisitiri Lutundula
Ariko Koko ubu M23 bahagurukiye Ari obyiciro 8, ntibakwiye kuganira na yo ko yabananiye?