Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko yizeye ko abasirikare babiri yemeza ko bashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, batangijwe.
Mu kiganiro yagiriye kuri Royal FM, Makolo yagize ati: “Twishimiye ko ingabo za Congo zemeye kurekura abasirikare babiri ba RDF bashimuswe. Twizeye ko batangijwe kandi twiteguye kubakira mu rugo.”
Aba basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad babuze nyuma y’ibisasu byarashwe mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda isobanura ko byaturutse muri RDC.
Igisirikare cy’u Rwanda mu itangazo cyasohoye, cyasobanuye ko aba basirikare bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, ndetse gisaba ko barekurwa. Ariko iya RDC yo yasobanuye ko bafatiwe ku butaka bwayo muri teritwari ya Rutshuru, bagiye gufasha umutwe wa M23 mu gitero ku birindiro bya Rumangabo.
Ibisasu byarashwe i Musanze, ifatwa ry’aba basirikare ndetse n’ikirego cya Leta ya RDC cy’uko ingabo z’u Rwanda ngo zifasha M23, byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Gusa mu rwego rwo kunga ibi bihugu, Perezida wa Angola tariki ya 31 Gicurasi 2022 yahuye na Félix Tshisekedi wa RDC, bemeranya ko aba basirikare barekurwa. Ni mu gihe urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, rukomeje iperereza.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?RDC-yemeye-kurekura-ba-basirikare-RDF-ishinja-FARDC-na-FDLR-gushimuta


