U Bubiligi: Abanyamulenge bigaragambije bamagana ubwicanyi bukorerwa benewabo muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Abanyamulenge aho bari hirya no hino ku Isi bakomeje kwamagana ubwicanyi bukorerwa bene wabo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba irimo ikomoka mu Burundi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, nibwo aba Banyamulenge bafatanije n’inshuti zabo bigaragambya imbere y’ingoro y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bamagana ubu bwicanyi bavuga ko Leta ya Congo irebera.

Imitwe y’inyeshyamba ishyirwa mu majwi muri ubu bwicanyi, ni itatu ikomoka mu Burundi irimo Red-Tabara, FNL, Forebu hamwe n’umutwe wa Mayi-Mayi/Yakotumba wo muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi rya Amerika, Prosper Baseka Bideli avuga ko iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa mu Minembwe no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bakifuza ko Leta y’u Bubiligi n’uyu muryango gushyira igitutu kuri Leta ya Congo n’Akarere muri rusange ngo hagire igikorwa byihuse.

Abajijwe impamvu bahisemo kujya kwigaragambiriza imbere y’ingoro y’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi (EU) aho kujya kuri ambasade ya Congo, yasubije agira ati “Uwabyumva yakwibaza icyo kibazo ariko mu by’ukuri mu nyandiko twatanze zigaragaza ko Leta ya Congo ibifitemo uruhare, niyo mpamvu kujya kuri Leta ya Congo kandi amezi menshi ashize tuyibwira ko igomba kurinda abaturage bayo ariko ntacyo ikora, nta mpamvu yo kujya kuri Ambasade ya Congo”.

Akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi babigiramo uruhare, ati “Nta watinya kuvuga ko na bamwe mu bayobozi ba Congo babifitemo uruhare kuko ntabwo byumvikana uburyo abantu bicwa muri Kilometero imwe hari ingabo za Congo, ibyo rero tukavuga ko nta mpamvu yo kujya kuri Leta ya Congo ahubwo tukajya kuri EU kuko bashobora kuba batazi ikibazo cyangwa bakizi nabi”.

Yongeraho ko inyeshyamba zica aba banyamulenge ari iz’Abarundi, ati “Twagaragaje neza ko abantu barimo kwica Abanyamulenge ari Red Tabara, ni Forebu, FNL na Mayi-Mayi [Yakotumba]”.

Intambara mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo imaze igihe ivugwa. Ku wa 20 Ugushyingo 2019, Me Bukuru Ntwari, umunyamategeko, umushakashatsi akaba n’umusesenguzi mu byerekeye kurengera ikiremwamuntu, yasohoye itangazo asaba ko abo yise ko bakora jenoside y’Abanyamulenge bagezwa imbere y’ubutabera.

Abo yavugaga ni abayobozi b’iyi mitwe y’inyeshyamba barimo Alexis Sinduhije wa Red Tabara, Gen. Godefroid Niyombare, uyobora FOREBU, Gen Aloys Nzabampema wa FNL, Gen. Mundos wo muri FARDC n’abandi avuga ko bari inyuma ubu bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge.

Mu kwezi gushize kandi ishyirahamwe rigizwe ahanini n’abanyamulenge baharanira ubumwe n’ubwiyunge muri Kivu y’amajyepfo ” Amahoro Peace Association” ryakoze urugendo rw’amahoro ku ngoro Perezida Trump akoreramo, ritanga ubutumwa mu rwego rwo kwamagana icyo bise ” jenoside” irimo kubakorerwa mu misozi miremire yo muri teritwari ya Minembwe.

Uru rugendo kandi rwari rugamije kwereka no gusaba igihugu cya Amerika ndetse na Ambasade ya DRCongo kugira uruhare mu gutuma hatabaho umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abanyamulenge.

Ubwicanyi burimo gukorerwa abanyamulenge bumaze gufata intera ndende kuko abantu bamaze kwicwa ( imibare ntiramenyekana), inka zisaga ibihumbi ijana zaranyazwe, hakaba havugwa abantu ibihumbi byegera 50 bazitiwe ahitwa Minembwe abandi bakaba barafashe iy’ubuhungiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *