Kuwa 07 Mata 1994, abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu cyari MINUAR, biciwe I Kigali mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga. Umwe muri aba basirikare, Caporal Louis Plescia de Seraing yubakiwe urwibutso kuva mu 2012 mu marembo y’irimbi rya Cense Rouge riri ahitwa Ougrée .
Urundi rwibutso muri iki cyumweru gishize rukaba rwashinzwe iruhande rw’uru. Uru rukaba ari urw’undi musirikare wiciwe I Kigali, Caporal Christophe Renwa. Urwibutso rwe rukaba rwari rusanzwe iwabo mu mujyi wa Liège.
Kuri izi nzibutso uko ari ebyiri akaba ariho hibukiwe abasirikare 10 b’Ababiligi baguye mu Rwanda mu myaka 22 ishize bishwe n’ingabo za leta y’icyo gihe yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuwa Gatandatu ushize akaba ariho habereye imihango yo kwibuka aba basirikare.
Uwitwa Marc Goffin, perezida wa (la régionale de Liège de l’amicale para-commandos), yabwiye RTBF dukesha iyi nkuru ko kubw’iri huriro ryabo ari ingenzi kuba uru rwibutso rwa kabiri rwarashinzwe aha hantu (Ougrée), kandi ko aha hantu habaye ahantu hazajya hibukirwa abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe I Kigali mu 1994.
Marc Goffin yakomeje avuga ko urwibutso rwa Caporal Renwa rwari rumaze kuba nk’urwibagirana kuko ngo ari bo barukorera isuku rimwe mu mwaka, kandi ngo ababyeyi ba nyakwigendera bakaba barabashimiye kuba bagerageza kurwitaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




