U Bubiligi bugiye guha imyitozo abasirikare 7,000 ba FARDC

Sangiza iyi nkuru

U Bubiligi bwemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guha imyitozo abasirikare 7,000 bo mu ngabo zayo.

Byemejwe na Ambasaderi w’u Bubiligi i Kinshasa, Roxane de Bildering, ubwo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba.

Uyu mudipolomate yavuze ko guha imyitozo bariya basirikare biri mu rwego rw’amasezerano ya gisirikare Congo isanzwe ifitanye n’u Bubiligi.

Ntihatangajwe igihe gutoreza abo basirikare bizatangirira, gusa ngo ni gahunda byitezwe ko izamara igihe kirekire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *