Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, kuri uyu wa Gatandatu yatunguranye agaragaza ko igihugu cye gisanga kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, bikwiye kujyana no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwarwo.
Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yabitangaje asubiza ubutumwa bw’Umujyanama wa Perezida Trump mu Biyaga Bigari, Massad Boulos, yashyize kuri X kuwa Gatanu agaruka ku bihano, kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo no gusenya FDLR.
Na we abinyujije kuri X, Prevot yagize ati: “U Bubiligi buremeranya rwose n’ubu buryo. Kuvana Ingabo z’u Rwanda no gusenya FDLR bigomba kujyana nk’intambwe yihuse kandi y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye.”
Minisitiri Prevot yongeyeho ko mu gihe guhangana n’Icyorezo cya Ebola bikeneye gukorwa nta nkomyi, kubaha amahoro no kurengera abaturage byihutirwa kuruta mbere hose.
Ku rundi ruhande ariko, ibyatangajwe na Prevot hari abo bitashimishije nk’Umudepite mu Bubiligi ufite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wigize umuvugizi w’ubutegetsi bwa Kinshasa, Lydia Mutyebele.
Agira icyo avuga kuri ubu butumwa bwa Prevot, uyu mudepitekazi yagize ati: “Bwana minisitiri, ibi rero nibyo neza neza birakaza Abanyekongo benshi uyu munsi. Nta muntu urwanya gusenya imitwe yitwaje intwaro. Ariko se ni gute umuntu ashobora kunganya FDLR no kuhaba kw’Ingabo z’u Rwanda?”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi we yari yatangaje biriya agira icyo avuga ku butumwa bwa Massad Boulos.
Mu butumwa bwe kuwa 5 Kamena, Boulos yagize ati: “Hashingiwe ku muhate ukomeje mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari, ubu Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru ba M23 na FDLR kubera amarorerwa yakorewe abaturage ndetse no guhungabanya inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”
Yakomeje agira ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata ingamba z’inyongera ku gihugu icyo ari cyo cyose, umuntu ku giti cye, cyangwa itsinda ribangamiye amahirwe y’amahoro mu karere, cyane cyane umuntu uwo ari we wese ubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ndetse n’inshingano zo kugera ku mahoro. Kugira ngo ibyo bigerweho, ingabo z’u Rwanda zigomba kurangiza kuva muri DRC nta yandi mananiza, kandi DRC igomba gusenya burundu FDLR.”
Intumwa ya Perezida Trump yongeyeho ko kubazwa inshingano, kubahiriza ibyemeranyijwe, no kubishyira mu bikorwa ari ngombwa mu kugera ku mahoro arambye.


