Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na minisitiri w’ubutwererane mu iterambere, Alexander De Croo, bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Mutarama ubwo aba bayobozi bagiranaga ibiganiro mu muhezo na Komisiyo y’u Bubiligi ishinzwe imibanire mpuzamahanga haganirwa kuri politiki y’u bubiligi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bimeze gutyo, inkunga igenewe ibikorwa by’ubutabazi u Bubiligi bwahaga Congo yo yiyongereye igera kuri miliyoni 25 z’Amayero. U Bubiligi ku rundi ruhande bukaba bugiye kurushaho gukorana n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Congo nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, havugwamo ko kubera ko ibikorwa by’ubutabazi bigenda birushaho gukenerwa n’ibibazo bya politiki, byabaye ngombwa ko hasubirwamo ishingiro ry’ubufatanye u Bubiligi bwari bufitanye na Congo, bakaba bahisemo guhagarika ibikorwa byagombaga guterwa inkunga ariko bigashyirwa mu bikorwa na guverinoma ya Congo.
U Bubiligi bukaba buvuga ko buzasubukura ubufatanye mu iterambere bwagiranaga na Congo mu gihe guverinoma izaba iteguye amatora yizewe hashingiwe ku mahame y’imiyoborere myiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


