U Bubiligi bwasabye iperereza ku rupfu rwa Bihozagara no gufungura imfungwa zose za politiki

Sangiza iyi nkuru

Nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zababajwe n’urupfu rwa ambasaderi Yakobo Bihozagara ndetse zikanavuga ko zihangayikishijwe n’imibereho y’imfungwa mu Burundi, u Bubiligi nabwo bwatangaje akababaro bwatewe n’uru rupfu ndetse busaba ko imfungwa za politiki zose zirekurwa.

7419994
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders

Ku rukuta rwa twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, minisitiri Didier Reynders yatangaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uwahoze ari umudipolomate w’Umunyarwanda, Yakobo Bihozagara, wari ufungiye i Burundi.

U Bubiligi bwahise busaba ko habaho iperereza ryigenga ku rupfu rwe, ku mibereho y’imfungwa ndetse bunasaba ko imfungwa za politiki zose zifunze mu Burundi zahita zirekurwa.
 

Twabibutsa ko ubuyobozi bwa gereza nyakwigendera yari afungiyemo bwatangaje ko yapfuye urupfu rutunguranye ariko ngo akaba yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso na Diabete ngo bagakeka ko yazize umutima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *