U Bubiligi: Se wa Vincent Kompany yabaye umwirabura wa mbere ubaye meya

Sangiza iyi nkuru

Se wa Vincent Kompany, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukina mu Bwongereza, yatorewe kuyobora akarere mu gihugu cy’u Bubiligi ahita aba umwirabura wa mbere uhawe umwanya nk’uyu.

Pierre Kompany yaje imbere mu majwi mu gace ka Ganshoren ko mu murwa mukuru Buruseli, bimuhesha kuba umuyobozi w’akarere.

Bwana Pierre Kompany ( uri ku ifoto n’umuhungu we ateruye akana ) yageze mu Bubiligi mu mwaka wa 1975 nk’impunzi, aturutse mu gihugu kuri ubu kizwi nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Yatangiye kwigaragaza muri politiki y’Ububiligi mu mwaka wa 2006 aba umukuru w’umurenge, nuko mu mwaka wa 2014 aza no kubona umwanya w’umwe mu bahagarariye umujyi wa Buruseli mu nteko inshingamategeko yo ku rwego rw’akarere.

Ariko ashobora kuba azwi cyane ku bw’abahungu be b’ibyamamare nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga.

Vincent Kompany, umuhungu we, ni kapiteni w’ikipe ya Manchester City yo muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza kandi agakinira n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi.

Umuvandimwe we Franà§ois, akinira ikipe ya KSV Roeselare yo mu Bubiligi.

Vincent n’umuvandimwe we Franà§ois, babaye mu ba mbere bashimiye se iyo ntambwe yateye, mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram banyujije kuri konti ya Vincent aho afite abamukurikira miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Vincent yanditse ati:

“Amateka arakozwe! Dutewe ishema nawe papa.”

Yongeyeho ko “byari byaratinze kuba, ariko ni intambwe itewe.”

Si ubwa mbere Vincent avuze ko hakwiye kubaho iterambere muri politiki y’Ububiligi.

Iminsi ibiri mbere yaho, yari yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bugaragaza ifoto y’inteko ishingamategeko y’Ububiligi, nuko yongeraho amagambo agira ati:

“Hari ubucye cyane bw’abantu baturuka mu mico itandukanye.”

“Ibyo binagaragaza kuba abantu baturuka mu mico itandukanye batagaragara mu nzego zose z’ubutegetsi mu Bubiligi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *