Igihugu cy’u Budage kigiye gutanga uburenganzira bwo guha Ukraine ibifaru byo mu bwoko bwa “Guepard” nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri na guverinoma, ikaba ari ntambwe nshya iki gihugu cyo mu burayi giteye mu gufasha Ukraine ubusanzwe cyakunze kugendamo gahoro. U Burusiya bwo buvuga ko ibikorwa byo gufasha Ukraine bishobora kubyara Intambara ya 3 y’Isi.
Amakuru arambuye ku bijyanye nk’umubare w’ibifaru, byifashishwa mu bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere, u Budage bugiye guha Ukraine ntarajya ahagaragara, ariko uraza gutangazwa vuba na minisitiri w’ingabo, Christine Lambrecht, mu nama ibera ku birindiro bya gisirikare by’Abanyamerika biri ahitwa Ramstein, mu burengerazuba bw’u Budage.
Iyi nama ihuriramo ibihugu bigera kuri 40 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije kureba uko Ukraine yakongererwa imbaraga zo guhangana n’u Burusiya bwayiteye mu mezi atatu ashize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavlov, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yakangishije gufata intera kw’intambara gushobora no kuvamo intambara y’Isi nk’uko tubikesha Europe1.
Yagize ati “Akaga karakomeye, ni ukuri, ntidushobora kugafata byoroshye,”
Sergei Lavlov yashinje Ukraine kuba ijijisha yigira nk’ishaka imishyikirano ariko atari ko bimeze, ashimangira ko bikomeje gutyo ibintu byarushaho kuba bibi.
Avuga kuri Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky, Lavlov yagize ati “ Yigira nk’uri gushyikirana. Ni umukinnyi (w’ikinamico) mwiza, nureba witonze ukanasoma witonze ibyo avuga, uzasangamo kwivuguruza kwinshi.”


