Igihugu cy’u Budage nicyo cyatsindiye kuzakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’umupira w’Amaguru cy’Ibihugu by’u Burayi mu 2024 nyuma yo gutsinda mu matora igihugu cya Turkiya.
Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Nzeri nibwo iki cyemezo cyafashwe mu matora y’akanama nshingwabikorwa k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi, UEFA. Ibi bihugu byombi bikaba byari byagaragaje imigambi yabyo mbere y’amatora yabereye mu mujyi wa Nyon mu Busuwisi.
Ni ku nshuro ya mbere igihugu cy’u Budage kizaba cyakiriye imikino y’Igikombe cy’u Burayi kuva cyakongera kuba igihugu kimwe. U Budage bw’Uburengerazuba bukaba bwari bwaracyakiriye mu 1988.
Ku rundi ruhande, igihugu cya Turkiya cyo nta rushanwa na rimwe rikomeye mpuzamahanga kirakira. Iki gihugu kikaba cyaragerageje kwakira imikino y’Igikombe cy’u Burayi mu 2008, 2012 na 2016, ndetse gishaka no kuzakira imikino ya olimpike yo mu 2020.
U Budage bwo bwari bwakiriye Igikombe cy’Isi mu 2006 nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ibyibutsa.
Biteganyijwe ko Igikombe cy’u Burayi mu 2024 kizaba mu mpera z’ukwa gatandatu n’intangiriro z’ukwa karindwi kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 24. Mu minsi 32 hateganyijwe kuzabamo imikino 51.


