U Budage: Imbwa yo mu rugo yishe umwana w’amezi arindwi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo mu gihugu cy’u Budage kiratangaza ko imbwa yarumye mu mutwe uruhinja rw’amezi arindwi ruhita rupfa. Ibi byabaye ku wa mbere nijoro itariki ya 9 Mata 2018, mu gace ka Bad Koenig gaherereye mu Majyepfo y’iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press biratangaza ko uburyo iyi mbwa yarumye uruhinja butumvikana kubera ko ngo yari yajyanwe aho iba.

Iyo mbwa yamurumye ku wa mbere, ajyanwa mu bitaro amerewe nabi, abashinzwe ubutabazi bwihuse bakaba baratabaye bahamagawe na se w’umwana, ariko hakaba hibazwa uburyo uruhinjaa rwageze mu nzu iyo mbwa yari irimo bikayoberana.

Ibi byago byabereye muri aka gace gaherereye mu birometero 45 werekeza mu mujyi wa Frankfurt, byabaye nyuma y’icyumweru na none imbwa yishe abantu babiri ibarumye.

Ku wa 3 Mata, nibwo muri Hannover, imbwa yarumye umukecuru w’imyaka 52 hamwe n’umuhungu we w’imyaka 27 bombi barapfa.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *