Ku wa 10 Mata 2018, umuyobozi wa rumwe mu nkiko mu gihugu cy’u Bugande, Margaret Mutonyi yanzuye ko Hassan Isiiko wahamwe n’icyaha cyo gutamba umuturanyi we mu 2013, akatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwose.
Ku wa 24 Gicurasi 2013, Isiiko yagiye mu rugo rwa Yakobo Kayinzi wari ufite imyaka 84. Icyo gihe yasanze ari mu mirimo yo mu rugo atangira kumufasha nyuma aza kumutungura amukubita inkoni mu mutwe yitura hasi. Isiiko yahise amuca umutwe, akata na bimwe mu bice by’ibanga arabitwara, umurambo awusiga aho ngaho.
Ikinyamakuru DM dukesha iyi nkuru, kivuga ko Isiiko yasabye imbabazi urukiko avuga ko yari azi ko gutamba umuntu byamuzanira ubutunzi ariko umushinjacyaha, Justice Mutonyi avuga ko uretse kuzanira ibyago uwabikoze , nta kindi kizima byamugezaho.
Uyu mushinjacyaha kandi yongeyeho ko uyu mwicanyi nta kindi akwiye uretse kuvanwa mu bandi bantu.
Uru rubanza rwa Isiiko rwayobowe n’umunyamategeko, Ann Kabajungu, rwakurikiraniwe mu rukiko rwa Mukono ( Mukono High Court).

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


