U Bufaransa: Babiri bazahatanira umwanya wa Perezida bamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kuri uyu wa 23 Mata 2017, mu gihugu cy’u Bufaransa hari habyukiye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu cyiciro cya mbere, kuri uyu mugoroba hamenyekanye abakandida 2 bazahatanira uyu mwanya mu kwezi gutaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abakandida bagera kuri 11 biganjemo abari bitabiriye aya matora mu matora aheruka yo muri 2012, abakandida 2 aribo Marine Le Pen ndetse na Emmanuel Macron, nibo babashije guhiga abandi mu majwi bityo bakaba begukanye ipiganwa ritaha aho muri bo hagomba kuzavamo uzahiga undi kuri uyu mwanya w’umukuru w’igihugu.
Umukandida Marine Le Pen yatsindiye ku majwi 21.7% naho mugenzi we Emmanuel Macron akaba yagize amajwi 23,7%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko aba bakandida uko ari 2 bazahurira mu gikorwa nyamukuru kizasiga umwe muri bo abaye umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa ku itariki ya 1 Gicurasi 2017.
Kanda hano umenye abakandida bari bitabiriye aya matora ndetse n’imyirondoro yabo.
 
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *