U Bufaransa bukomeje gusabwa kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Capt. Thomas Sankara

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka isaga 30, uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Burkina Faso, Sankara Thomas yishwe ndetse igihugu cy’u Bufaransa kigashinjwa kugira uruhare mu kumwivugana, umunyamategeko wo mu gihugu cy’u Bufaransa, Pouria Amirshahi yasabye ko iki kibazo ku rupfu rwe cyakongera kuburwa bagasubira mu bitabo bya kera bibitse amabanga ku rupfu rwe.
Gusa biragoye kuba u Bufaransa bwakongera gusubira mu nyandiko zabitswe hagamijwe kungera kwishora mu bibazo bya Thomas Sankara.
Uyu mudepite uhagarariye Abafaransa baba mu mahanga yasabye abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Hollande ko ikibazo cy’urupfu rw’uwari Perezida wa Burukina Faso Sankara Thomas, u Bufaransa bwashinjwaga iby’uru rupfu rwe bukongera bukajyanwa mu nkiko.
Ibi bitabo bibitse amateka ku rupfu rwa Sankara n’u Bufaransa, bibitse amakuru ku iperereza ryakozwe n’umwe mu banyamategeko wo muri Burukina Faso mu 1987.
Nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Blaise Compaore, irindi perereza ryarongeye rirakorwa. Iri perereza ryatangiye ubwo Gilbert Diendéré yari ayoboye izibacyuho iminsi micye muri 2015 mbere y’uko Roch Marc Christian Kaboré afata ubutegetsi, ubwo hanatangwaga impapuro zo guta muri yombi perezida wari ucyuye igihe Blaise Compaore.
Blaise Compaore yafashe ubutegetsi habaye guhirika Thomas Sankara mu ntambara itari yoroshye mu 1987, u Bufaransa bukaba bushinjwa kuba ari bwo bwamugambaniye.
Imyaka 30 irashize umuperezida w’amatwara adasanzwe Sankara Pfuye. Inshuti ze za hafi zivuga ko zizi ukuri ku rupfu rwe ndetse zikaba zishaka n’ukundi kuri kurenzeho.
Abunganizi ba Thomas Sankara mu by’amategeko bashyize hanze urutonde rw’amazina y’Abafaransa bagiye bagaragara muri iki kibazo. Mu kwakira 2016, nibwo urukiko rwa Burkina Faso rwasabye u Bufaransa kuruha amakuru ku rupfu rwa Sankara n’uruhare rw’uwari Perezida w’u Bufaransa Sarkozy, uyu mudepite na we akaba yasabye ko aya makuru atangwa hagasubirwa mu nyandiko za cyera zibitswe hagamije gutanga amakuru yizewe.
Uyu mudepite yagize ati” nubwo nta cyo byatanga ku Bufaransa uyu munsi, ariko birakwiye gutera akajisho ku mateka kandi bigakorwa neza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu yandi magambo, Depite Pouria Amirshahi yasabye mu buryo bweruye ko ibivugwa ku Bufaransa ku rupfu rwa Sankara byongera bigasubirwamo ndetse amabanga yose ahishe kuri Sankara guhera mu myaka 50 yashize agashyirwa ahagaragara.
Gusa na none si ubwa mbere u Bufaransa bushyirwa mu majwi n’abayobozi babwo gushyira ukuri ahagaragara kuri Perezida Sarkozy n’uruhare rw’Abafaransa ku rupfu rwa Sankara.
Kugeza ubu aracyategereje igisubizo cya Perezida Franà§ois Hollande.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *