U Bufaransa bwahambirije abadipolomate batandatu b’Abarusiya buvuga ko ari intasi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko abakozi batandatu b’u Burusiya (bivugwa ko ari intasi) biyita abadipolomate nka “persona non grata” cyangwa abantu batagifite ikaze mu Bufaransa nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’ubutasi zo mu gihugu ryanzuye ko barwanya inyungu z’u Bufaransa.

Minisiteri yagize ati: “Nyuma y’iperereza rirerire cyane, Ubuyobozi bukuru bw’umutekano mu gihugu (DGSI) bwahishuye ku Cyumweru tariki ya 10 Mata igikorwa cy’ibanga cyakozwe n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya ku butaka bwacu”.

Ikomeza igira riti: “Abakozi (Agents) batandatu b’u Burusiya bakorera mu mahanga kandi ibikorwa byabo bikaba binyuranye n’inyungu z’igihugu cyacu byatangajwe ko nta kaze bagifite mu gihugu.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gerald Darmanin yashimye abakozi ba DGSI kuri Twitter kuba baritambitse ibyo bikorwa. Nta bisobanuro yatanze ku miterere y’iki kibazo. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nayo yanze gutanga ibisobanuro birambuye nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko kubera ko Ambasaderi w’u Burusiya i Paris adahari, umwungirije yari yarahamagawe kugira ngo amenyeshwe impamvu zatumye izo ntasi zikorera igihugu cye zihambirizwa.

Ibiro Ntaramakuru TASS byatangaje umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Maria Zakharova agira ati: “U Burusiya nabwo buzasubiza.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, u Bufaransa bwari bwirukanye Abarusiya 35 bafite status y’abadipolomate kandi buvuga ko abo bakozi bakora ibikorwa bibangamiye inyungu z’u Bufaransa.

N’ubwo hari ababinenga, Perezida Emmanuel Macron yashatse gukomeza ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Aganira na Putin buri gihe mu rwego rwo gushyira ingufu mu guhagarika imirwano muri Ukraine no gutangira imishyikirano yizewe hagati ya Kyiv na Moscou.

Icyakora, amakimbirane yariyongereye mu byumweru bishize ndetse ambasaderi w’u Burusiya ahamagazwa inshuro eshatu, harimo inshuro ebyiri yahamagajwe kubera ubutumwa ambasade yanyujije kuri twitter u Bufaransa bwavuze ko butakwihanganirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *