FSPMUEKRMVJWTOI7SRYINKEF6U

U Bufaransa bwanditse impfu zigera ku 1,000 z’inyongera kubera ubushyuhe bukabije

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe ubuzima mu Bufaransa bavuze kuri iki Cyumweru ko hapfuye abandi bantu bagera ku 1.000 ugereranyije n’uko byari byitezwe mu gihe cy’ubushyuhe bukabije bwibasiye igice kinini cy’u Burayi bw’iburengerazuba mu minsi myinshi.

Urwego rushinzwe ubuzima rusange rw’u Bufaransa rwagize ruti: “Kuva ku itariki ya 24 Kamena, abantu bagera ku 1.000 b’inyongera bapfuye ugereranije n’impfu zanditswe mu mezi ashize.”

Uru rwego rwavuze ko uduce twashyizwe mu cyiciro cy’utwibasiwe cyane twahuye n’ubushyuhe bukabije, kandi 85% by’abapfuye ari abantu bari mu myaka 65 kuzamura. Mu bwiyongere bw’impfu bwagaragaye harimo abantu bapfira mu rugo, cyane cyane mu karere ka Ile-de-France kabarizwamo umujyi wa Paris n’inkengero zawo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryagize riti: “Iri genzura ryibutsa ko hakenewe ingamba z’ubufatanye ku bantu bari mu bwigunge cyangwa bafite irungu rikomeye, ndetse no mu bice by’umujyi cyane.”

Kuri iki Cyumweru ubushyuhe bwagabanutse mu Bufaransa nyuma y’iminsi yo guhura n’ubushyuhe bukabije bwageze kuri 40°C mu bice byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply