U Bufaransa bwishe 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize — Perezida Erdogan

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, kuri uyu wa Gatatu ushize yagize atya atangaza ku mugaragaro ko adashidikanya ko u Bufaransa bwishe abantu 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize, aho yasaga nk’usubiza perezida Emmanuel Macron wagereranyije ibyabaye mu 1915 nka jenoside.

Iyo ducukumbuye muri za jenoside, ubwicanyi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu, tubona bya bihugu bivuza induru kuri demokarasi n’ubwisanzure ,” ibi Perezida Erdogan yabitangarije i Ankara mu kiganiro ku nyandiko zibitse no ku bushakashatsi ku mateka.

Yakomeje agira ati: “ Abo bigisha Turkiya ku burenganzira bwa muntu, demokarasi, ikibazo cy’Abanyarumeniya, no kurwanya iterabwoba bose bafite amateka y’amaraso ,”

Perezida wa Turkiya akaba yarakomeje ashimangira ko nta tsinda cyangwa igihugu byigeze bibasha kugaragaza ukuri ku kibazo cya Armenia binyuze mu bihamya by’inyandiko zibitse cyangwa Archives.

Perezida Erdogan wemeza ko izi nyandiko zirebana n’ibyabaye mu 1915 uzishatse azibona uko zakabaye, yahamagariye n’Abanya-Armenia ndetse n’abandi nabo kuzishyira ahagaragara nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga yenisafak.com ikomeza ivuga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko itariki 24 Mata ari Umunsi wo kwibuka ibyabaye mu 1915 hagati ya Turkiya na Armenia bamwe bafata nka Jenoside yakorewe Abanya-Armenia.

Turkiya yo ku ruhande rwayo yemeza ko ibyabaye mu 1915 ari uko iyicwa ry’Abanya-Armenia muri Anatolia y’uburasirazuba ryabaye ubwo bamwe bifatanyaga n’Abarusiya bakivumbura ku ngabo za Ottoman. Kubimura mu buryo butunguranye rero ngo kwaviriyemo benshi gukomereka.

Turkiya ihakana ko ibyabaye mu 1915 ari jenoside ahubwo ikavuga ko ari ibyago byagwiririye impande zombie.

Guverinoma ya Ankara ikaba yarakomeje gusaba ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho n’impuguke mu mateka ziturutse muri Turkiya na Armenia, kongeraho impuguke mpuzamahanga, bagacukumbura ukuri.

Tugarutse ku gihugu cy’u Bufaransa, koko imyaka 25 irashize gishinjwa kuba cyaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko na n’ubu ntikiremera uruhare rwacyo mu byabaye ngo gisabe imbabazi nk’uko ibihugu bimwe byemeye ko ntacyo byakoze ngo bitabare nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *