U Bufaransa bwiyemeje gukomeza kugira ibanga inyandiko z'ibyakozwe na Mitterand mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inama y’igihugu ishinzwe kurengera itegeko nshinga n’andi mategeko mu bufaransa yateye utwatsi ubusabe bw’umushakashatsi Franà§ois Graner wifuzaga kumenya uburenganzira Dominique Bertinotti afite bwo kwanga ko inyandiko z’ibyaranze ibikorwa bya perezida Franà§ois Mitterand zishyirwa ahagaragara hakamenyekana uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 15 nzeri nibwo byari biteganyijwe ko iyi nama ishinzwe amategeko itanga umwanzuro ku busabe bwa Graner. Abagize iyi nama bakaba batesheje agaciro ubusabe bwe bwo kugera ku nyandiko za Franà§ois Mitterand wayoboraga u Bufaransa mu gihe cya jenoside.
http://www.bwiza.com/hagiye-kwemezwa-niba-inyandiko-zibyaranze-ubutegetsi-bwa-mitterand-mu-rwanda-zizahishurwa-cyangwa-zitazahishurwa/
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mushakashatsi w’Umufaransa mu bijyanye n’ubugenge ukomeje gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yakomeje kwangirwa kugera kuri izi nyandiko z’ibanga na madamu Dominique Bertinotti washinzwe kurinda izi nyandiko na perezida Mitterand ubwe.

Mbere y’amavugurura yo mu 2009, abayoboye u bufaransa bakaba bari bafite umuco wo kugena umuntu ushinzwe kugenzura uko inyandiko z’ibikorwa byabo igihe bari bari ku buyobozi zigerwaho.

Franà§ois Graner rero nk’uko tubikesha Jeune Afrique, ngo akaba yifuzaga gutesha agaciro iryo genwa avuga ko rinyuranyije n’itegeko nshinga, ku kijyanye no guha umuntu wigenga uburenganzira bwo gucunga inyandiko zifitiye inyungu igihugu kandi ngo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bwo gutangaza icyo ushaka.

Intumbero y’inyungu rusange

Izi nyungu z’igihugu ntabwo ari zo zitaweho n’iyi nama ishinzwe kurinda itegeko nshinga iyobowe na Laurent Fabius, wigeze kuba minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Mitterand, aho mu kwemera uburenganzira bwo kugera ku nyandiko za leta, abagize iyi nama bibukije ko umudepite ari we ufite ububasha bwo gusaba ko izo mbogamizi zo kugera kuri izo nyandiko zivaho ku mpamvu z’inyungu rusange.

Hasobanurwa zimwe mu mpamvu zatuma izo nyandiko za leta zirebana na ba perezida, Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize guverinoma, ngo ubusabe bwatanzwe ntaho buhuriye n’uburenganzira bwo gutangaza icyo ushaka.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *