U Bufaransa n’u Burundi mu mubano mushya nyuma y’imyaka 4 birebana ay’ingwe

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Bufaransa n’u Burundi byasubukuye umubano hagati yabyo wari wajemo agatotsi kuva mu 2015 nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kwakurikiwe n’imvururu zaguyemo Abarundi batari bacye abandi bagahunga igihugu. U Burundi bukaba bwarakunze gushinja u Bufaransa gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi.

Nyuma rero y’aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira akoreye uruzinduko I Paris mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize, ubu ibihugu byombi biri mu mubano mushya nubwo nta tangazo ryigeze rishyirwa ahagaragara na guverinoma y’u Bufaransa cyangwa iy’u Burundi nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.

Ibi ariko byaje gutangazwa ku mugaragaro na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi mu minsi ishize kuwa 12 Nyakanga, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Ubwigenge bw’u Bufaransa iwe mu rugo I Bujumbura.

Ambasaderi Laurent Delahousse yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugiye gusubukurwa mu nzego zitandukanye nko mu bijyanye n’igisirikare, aho u Bufaransa bugiye kujya bwigisha ba ofisiye b’u Burundi mu Bufaransa no mu yandi mashuri yabwo ari muri Afurika nko muri Gabon na Senegal.

U Bufaransa kandi bugiye gutera u Burundi inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azakoreshwa mu burezi.

Nubwo u Bufaransa bwasubukuye umubano wabwo na Leta y’u Burundi, iyi leta iracyashinjwa ibyaha byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ibihugu byinshi by’I Burayi bikaba byarafatiye ibihano u Burundi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *