U Bufaransa ntiburemeza niba buzifatanya n’u Rwanda mu kwibuka abazize jenoside

Sangiza iyi nkuru

Kugeza ubu guverinoma y’u Bufaransa ntirafata icyemezo cyo kuzohereza cyangwa kutazohereza I Kigali kuwa 07 Mata 2016 intumwa zizayihagararira mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 19 Gashyantare, abagize inteko ishinga amategeko 43 basabye minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault, ko Abafaransa bazaza kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka abazize jenoside.

Ubwo yari akiri umudepite n’umuyobozi w’umujyi wa Nantes, minisitiri Ayrault nawe yari umwe mu bagize itsinda ry’ubucuti hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda mu nteko ishinga amategeko.

Jean-Marc-Ayrault1
Jean-Marc Ayrault

Ni muri urwo rwego ngo mu 2011 yatangaje mu mbwirwaruhame ko nta mujenosideri ukwiriye kubona ubuhungiro ku butaka bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga.

Kugeza ubu umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda nta wapfa kwemeza ko wifashe neza, aho kuva mu mwaka ushize uwari ambasaderi w’u Bufaransa, Michel Flesh, yava mu Rwanda muri Nzeri 2015 nta wundi uramusimbura, ubu imirimo ya ambasade ikaba ikorwa n’uwari ushinzwe ibikorwa muri ambasade, Xavier Verjus-Renard.

Tubibutse ko uwo u Bufaransa bwari bwifuje ko yasimbura Michel ari we Fred Constant, u Rwanda rwanze ko akandagira mu gihugu, u Bufaransa bukaba buvuga ko nta kibazo cye ahubwo u Rwanda ngo rusa nk’urudashaka ambasaderi w’u Bufaransa.

U Rwanda rwakunze gushinja u Bufaransa by’umwihariko abahoze ari abayobozi b’iki gihugu mu gihe jenoside yabaga mu Rwanda, kugira uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko u Bufaransa bwakomeje kubihakana nubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwabo muri aya mahano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *