Ku munsi w’ejo ku wa kabiri abapolisi ba Polisi y’u Bufaransa n’abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, bagaragaye bakubitana ibipfunsi biba ngombwa ko hitabazwa ibyuka biryana mu maso kugira ngo bahagarike ubwo bushyamirane. Impande zombi zashwaniye bikomeye mu burasirazuba bw’umujyi wa Paris, mu muhanda wa Avenue de la Republique uri hagati ya Republique na Nation Squares. Amashusho yafashwe ubwo impande zombi zarwanaga, agaragaza abapolisi bambaye imyenda y’umukara bahanganye n’abashinzwe kuzimya umuriro bari bambaye imyambaro y’akazi yiganjemo amabara y’umuhondo n’ingofero zikozwe mu muringa, ibipfunsi n’imigeri bivuza ubuhuha. Byabaye ngombwa ko Polisi yitabaza ibyuka biryana mu maso, kugira ngo ibashe kwigobotora bariya bakozi bari bariye karungu. Aba bashinzwe kuzimya umuriro bari bigabije imihanda, bamagana amavugurura ajyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru perezida Emmanuel Macron ateganya gukora. Basabaga kandi kongererwa umushahara ushobora gutuma imibereho yabo ihinduka. Amafoto yafashwe anagaragaza bamwe muri bariya bashinzwe kuzimya inkongi bitwikiyeho imyambaro, mbere yo kuzimywa na bagenzi babo. Hashize ibyumweru birenga bitandatu mu Bufaransa hakorwa imyigaragambyo ikomeye, hamaganwa icyemezo cya Macron cyo guhata abakozi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni imyigaragambyo yaje ikurikira iyo abibumbiye mu ihuriro rizwi nka “Gilets Jaunes” batangiye gukora muri 2018, bamagana izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye birangajwe imbere na lisansi. Abigaragambya bakomeje gusaba ko perezida Emmanuel Macron yakwegura. Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Bufaransa, bafata perezida Emmanuel Macron nka ‘perezida w’abakire gusa’, bijyanye n’uko yita ku bafite ubucuruzi bukomeye gusa rubanda rugufi bakirengagizwa.


