Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, Ange Robert Iraguha yashyize hanze indirimbo ihumuriza abana bose babayeho mu buzima bugoye abasaba kudatakaza icyizere no kurushaho kugumana ubumuntu mu mitima yabo.
Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yise” On The Run” bishatse gusobanura umuntu uhora ahunga, umuhanzi Ange Robert yishize mu mwanya w’ umwana utagira kivurira.
Nubwo harimo inyurabwenge no kuzimiza, menshi mu magambo agize imirongo mikuru y’ iki gihangano cya Iraguha Ange-Robert agaragaza ubuzima bukomeye yaciyemo ubwo yaburaga umwe mu babyeyi be akiri muto bikamugora cyane mu buzima.
Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ” Iyo ubyirutse utabona ababyeyi bawe bigusaba kwimenya kuko nta muntu uba ukuyobora wabona bikagutera utekereza ko nta mwanya ufite kuri iyi Isi.”
Akomeza avuga ko ibyo bituma abana benshi biheba bakabura urukundo ndetse bakanabura icyerekezo. Ibi biterwa akenshi n’uko batabaza bakabura ubagoboka bityo bigatuma ikibabayeho cyose kibibutsa ko bari bonyine.
Ati “ Usaba ubufasha, ntihagire ukumva. Utakaza icyizere, wumva ko kubaho kwawe byabaye nk’impanuka. Bituma wibaza niba ukwiriye gupfa.”
N’ubwo ubu buzima butoroshye, Ange Robert ahumuriza aba bana abashishikariza gukunda kuko biri mu maraso yabo nk’impano bahawe n’Imana.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umuhanzi Ange Robert Iraguha ni umuhanzi umaze imyaka icumi aba mu Bufaransa. Yashinze umuryango witwa ‘Companioness Vulneris Association’(CVA) mu 2006.
Ni umuryango wita ku bana b’imfubyi batishoboye, ukabafasha mu bijyanye n’uburezi ukaba ufite icycaro mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muhanzi yize amashuri yisumbuye mu Rwanda. Yaje gukomereza amashuri ye mu Kaminuza ya Poitiers mu Bufaransa aho yahise ashinga Istinda rya muzika “ One Flag”.
Gaston Rwaka /Bwiza.com


