Abaganga bo mu bitaro byo mu ntara ya Gujarat iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Buhinde bakuye amenyo agera kuri Arindwi umwana wari umaze ukwezi kumwe gusa avutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baganga bakurikiranye uyu mwana waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru,Meet Ramatri avuga yagize ati “Ubu umwana ameze neza nta kibazo.”
Uyu muganga yakomeje avuga ko igikorwa cyo kubaga uyu mwana kitari cyoroshye kuko babikoze mu byiciro 2.
Mu gice cya mbere babanye kumukuramo amenyo 4, naho mu gice cya Kabiri bamukura amenyo 3, ayo menyo y’uwo mwana akaba yabonetse nyuma y’iminsi igera kuri 30 gusa yari amaze avutse.

Ababyeyi b’uyu mwana utarangarijwe amazina bavuga ko bihutiye kumujyana kwa muganga ubwo babonaga yananiwe konka ndetse akaba yanahindaga umuriro, nyuma yo kumusuzuma, umuganga wamubonye bwa mbere akaba yahise yihutira kubimenyesha abandi banga kuko yabonaga ari akazi gakomeye bagiye guhura na ko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana bamukuyemo aya menyo yose babanje kumubaga kuko amwe yari kure ku buryo bugoye kuyageraho, akaba yari amenyo akomeye y’umweru, abaganga ngo bakaba bategereje ko uko kumubaga hari ingorane bishobora kuzateza mu minsi iri imbere.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


