Hashize iminsi ibiri, batayo nshya, ya 22 ya Task Force irimo gukusanyirizwa i Gatumba, umujyi uhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mbere yo koherezwa i Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi biratuma umubare w’ingabo u Burundi zimaze kohereza mu burasirazuba bwa DRC ugera kuri batayo 16, zigizwe n’abasirikare hagati ya 8,000 kugeza ku 12.000.
Nk’uko amakuru agera kuri RFI abivuga, “Ntibishoboka kumenya neza umubare,” kuko batayo zose zitagizwe n’umubare ungana w’abasirikare.
Eshanu muri izo batayo zikorera mu misozi n’ibibaya byo muri Teritwari za Fizi na Uvira, aho bivugwa ko barwanya inyeshyamba z’Abarundi, cyane cyane RED-Tabara.
Igice kinini cy’Ingabo z’u Burundi cyo gishinzwe kurinda Umujyi wa Bukavu, mu kugerageza guhagarika inyeshyamba za M23. Ni inshingano zahawe Jenerali Pontien Hakizimana, uzwi ku izina rya Mingi, bivugwa ko ayoboye brigade enye buri imwe igizwe na batayo eshatu. Bari ku isonga, cyane cyane Kalehe, Kamanyola na Kavumu.
Umusirikare mukuru w’u Burundi yavuze ko task force ifite ubunararibonye ari ngombwa muri iyi gahunda. “Yatumye bishoboka “gutinza, kwigarurira uturere tumwe na tumwe ndetse no guteza igihombo kinini ku mwanzi M23 n’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru”, nubwo baba badafite ibikoresho bihagije, batagemurirwa, ndetse nabo bakaba baragize igihombo kinini, nk’uko yabyemeje.


