U Burundi bukomeje kurunda ingabo n’ibikoresho ku mupaka n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abagabo bambaye impuzankano za gisirikare n’igipolisi, bitwaje intwaro nyinshi, bakomeje kurundwa mu ishyamba rya Kibira ku ruhande rwa za komini Mabayi na Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi) hafi y’umupaka n’u Rwanda. Abaturage baho bavuze ko bafite impungenge ariko komanda ushinzwe ibikorwa aho arabahumuriza.

Mu mirima y’umuceri ya Kibira, hafi n’umupaka n’u Rwanda muri komini za Bukinanyana na Mabayi, aba bagabo bambaye imyenda ya gisirikare n’abapolisi batangiye kuhagera kuva ku wa Mbere ushize nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Médias Burundi ivuga.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga, “aba bantu bitwaje imbunda nyinshi binjiye i Kibira bahereye ku gasozi ka Ruhembe muri zone ya Bumba no ku dusozi twa Rutorero na Gafumbegeti two muri zone Butahana muri komini za Bukinanyana na Mabayi.”

Hagati aho, ibihuha ni byinshi. Bamwe mu babikurikiranira hafi bakeka ko haba harimo gutegurwa ikinamico ry’igitero kikitirirwa u Rwanda nk’uko biherutse kugenda i Gatumba, aho Leta y’u Burundi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’igitero cyigambwe na RED-Tabara.

Impuguke mu bibazo bya gisirikare wavuganye n’urubuga dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ni amayeri yo gutinza igihe agamije gushinja u Rwanda gukomeza gufasha inyeshyamba zibiba iterabwoba mu Burundi mu gihe amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yiyongera umunsi ku munsi.”

Hagati aho, ubwoba buragaragara mu baturage batuye hafi ya Kibira batinya kwibasirwa n’ibitero bishoboka.

Abaturage bamwe bagaragaza impungenge z’umutekano w’umutungo wabo, cyane cyane ko abantu bitwaje imbunda bava muri iri shyamba rinini bamenyereye kwiba mu ngo zabo.

Barasaba ibisobanuro ku ntego y’aba basirikare bitwaje intwaro nyinshi ubu barunzwe muri iri shyamba kimeza. Barateganya guhunga kugirango birinde icyaba icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka ku buzima bwabo n’imitungo yabo.

Ariko ubuyobozi bwa Mabayi na Bukinanyana kimwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Kibira bahumurije abaturage.

Izi nzego z’ubuyobozi n’igisirikare zose zivuga ko habaye urujijo ku baturage bamwe ngo badashobora kumenya neza abasirikare barinda umupaka, bityo bakabitiranya n’abagizi ba nabi.

Abajijwe ku gitero gishobora guturuka mu Rwanda, umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Burundi yerekanye ko umupaka urinzwe neza, yongeraho ko nta muntu ushobora gukinisha kuwuvogera.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Burundi bukomeje kurunda ingabo n’ibikoresho ku mupaka n’u Rwanda
    Bakomeze birumdanye, baatwilwa nkintozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *