U Burundi burashinja u Rwanda kwica umuturage wabwo rukamujugunya mu Kanyaru

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu Burundi yatangaje ko hari umurambo w’Umurundi witwa Niyonkuru Sylvestre w’imyaka 46 y’amavuko, watoraguwe mu ruzi rw’Akanyaru, ikaba ihamya ko yajugunywemo amaze kwicirwa mu Rwanda.
Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, polisi y’i Burundi yagize iti “Umurambo wa Niyonkuru Sylvestre w’imyaka 46 y’amavuko wabonywe ureremba mu mazi y’uruzi rw’Akanyaru  muri Kidobori (Busiga, mu Ntara ya Ngozi). Yiciwe mu Rwanda nyuma ajugunywamo, yari yarahungiye mu Rwanda ariko yanga kujya mu nkambi y’impunzi ya Mahama nk’abandi”.
New Picture 2
Mu gihe Leta y’u Rwanda nta kintu yari yatangaza kuri ibi u Burundi burushinja, no mu mwaka wa 2014, nabwo hari imirambo yabonwe mu kiyaga cya Rweru, Leta y’u Burundi ihita itangaza ko yaba yaravuye mu Rwanda, ibintu u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ndetse hakanakorwa iperereza ibyo u Burundi bwatangazaga bikabura gihamya.
New Picture 1 1
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *