Mu itangazo ryasomwe n’inama nkuru y’umutekano ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, rimenyesha ko umutekano w’u Burundi wifashe neza by’umwihariko ko inzego z’umutekano ubu zihanahana neza amakuru, mu gihe hari amakuru y’uko hari abashaka kubugabaho ibitero baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga uhoraho w’inama nkuru y’umutekano w’u Burundi, Lt.Gén. Maj.Silas Ntigurirwa, ubwo yasomaga iri tangazo kuri radiyo y’igihugu, yavuze ko baryamiye amajanja birinda ibitero by’iterabwoba bashobora kugabwabo n’intagondwa z’abayisilamu, ndetse n’abandi bivugwa ko bari muri Congo badashakira u Burundi amahoro.
Yagize ati “Twatangiye ubukangurambaga mu nzego z’umutekano zose kugira ngo bahore biteguye kurwanya iterabwoba”.
Akomeza agira ati “Mwumvise ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe w’iterabwoba bavuga ko bagendera ku mahame ya Islam, niyo mpamvu twatangiye ibikorwa byo gukaza umutekano duhereye mu Ntara ya Cibitoki”.
Akomeza avuga ko iyi Ntara ivugwamo abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, by’umwihariko ko ubukangurambaga muri Cibitoki niburangira, buzakomereza no mu zindi Ntara zihana imbibi n’u Rwanda na Tanzania .
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



