Leta y’u Burundi yahakanye amakuru y’umwuka mubi uvugwa mu bakomeye ku butegetsi barimo Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye, Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca, ubuyobozi bukuru bw’ishyaka riri ku butegetsi n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare.
Hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Perezida Ndayishimiye yashatse kwirukana Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Lt Gen. Prime Niyongabo, Ndirakobuca yanga gusinya kuri iki cyemezo.
Byavuzwe ko nyuma y’iki cyemezo cya Ndayishimiye, Gen. Niyongabo yashatse kwihimura, akora coup d’état yahwihwishwe mu minsi ishize, ubwo ingabo nyinshi z’u Burundi zagaragaraga kuri radiyo na televiziyo y’igihugu. Ni amakuru yatewe utwatsi na Minisiteri y’itumanaho, iyita ibihuha.
Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Burundi mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2023 yanyomoje aya makuru, igira iti: “Ku bihuha bimaze iminsi bivugwa, bikanahamarira abantu kugira icyo bakora, MininterInfos ihumurije abenegihugu bose ko nta nzu irimo irashya, amahoro n’umutekano ni byose mu gihugu. Ntihagire uha agaciro ibyo bihuha bikwirakwira, bumve gusa ibyo abayobozi babo bababwira.”
Aya makuru aravugwa mu gihe Perezida Ndayishimiye amaze iminsi mu ruzinduko mu mahanga, aho yabanje mu nama ya G77 n’u Bushinwa yaberaga muri Cuba, agakomereza i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.


