Guverinoma y’u Burundi yahamagaje mu gihugu Ambasaderi wabwo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’iminsi ibiri gusa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena ni bwo uriya mudipolomate yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uriya muryango.
Gitega mu baruwa yayo yo ku wa 3 Kamena 2026 yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Édouard Bizimana, yasabye Njebarikanuye yasabwe guhita asubira i Bujumbura “vuba na bwangu” kugira ngo agezweho ubutumwa bwihutirwa bumureba.
OIF mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo ku wa Kabiri, yavuze ko Ambasaderi Njebarikanuye ari na we uhagarariye Perezida w’u Burundi mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), yashyikirije Mushikiwabo impapuro zimwemerera gukora uwo murimo.
Yagize iti: “Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yakiriye Madamu Spès-Caritas Njebarikanuye, Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa akaba n’Uhagarariye Perezida w’Igihugu mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), aho yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, abikora mu rurimi rwe kavukire.”
Uriya muryango wunzemo ko ibiganiro hagati ya Ambasaderi w’u Burundi na Mushikiwabo “byibanze ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku byihutirwa igihugu cy’u Burundi cyihaye ndetse na gahunda za Francophonie, cyane cyane mu nzego zo guteza imbere gusoma no kwandika no kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.”
Gitega yahamagaje uriya mudipolomate, mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka myinshi urimo agatotsi.
Mu myaka yashize, Kigali na Gitega byagiye bishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano, mu gihe u Burundi bwakomeje kwegera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu gisanzwe gifitanye amakimbirane n’u Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwacyo.
Bitekerezwa ko kwakirwa kwa Njebarikanuye na Mushikiwabo usanzwe ari mu bayobozi bakomeye bakomoka mu Rwanda, bishobora kuba byarakuruye impaka muri bamwe mu bayobozi b’i Gitega.
Uriya mudipolomate yahamagajwe kandi mu gihe Mushikiwabo yitegura kongera kwiyamamariza kuyobora OIF mu matora ateganyijwe mu mpera za 2026. Ni amatora ashobora gusiga uyu wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda atorewe kuyobora uriya muhango ayobora kuva muri 2019 muri manda ye ya gatatu.
Mu bagomba guhatana na we harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba akanaba umukandida watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byitezwe ko agomba gushyigikirwa n’u Burundi.


