U Burundi bwarunze abasirikare benshi n’ibitwaro biremereye ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu baturage b’u Burundi baturiye umupaka wabwo n’u Rwanda avuga ko hashyizwe abasirikare benshi banafite intwaro nini.

Ni amakuru atangwa n’abaturage bo muri Komini Mabayi, Bukinanyana, Mugina na Rugombo, zikora ku mupaka w’u Rwanda. Bavuga ko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru amakamyo yatunze abasirikare n’intwaro bita iziremereye zibashyira muri ibi bice bitandukanye byegereye umupaka.

Ikinyamakuru sosmedias/Burundi dukesha iyi nkuru gitangaza ko izi mpinduka zateye abaturage ubwoba. Uyu wo muri Rugombo ati “Bamwe bakutse imitima kubera izi mpinduka, bamwe bavuye aho bari batuye berekeza mu tundi duce two muri Mabayi”.

Andi makuru avuga ko abasirikare b’u Burundi barushijeho kwiyongera ku bwinshi ku mupaka nyuma y’igitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Ugushyingo 2019, hafi y’umupaka w’ibi bihugu byombi.

Kiganira n’uyoboye ingabo mu Burengerazuba bw’u Burundi, yasabye abaturage kutagira impungenge, ko kuba umubare wiyongereye muri utwo duce ari mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano, nta gikuba cyacitse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *