U Burundi bwikomye ONU n’Umunyamabanga Mukuru wayo

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi ibinyujije ku muvugizi wayo,Nzobonariba Philippe , yavuze ko itazigera irebera ngo iterwe ubwoba n’Umuryango w’Abibumye ku bijyanjye n’Itegeko Nshinga rigenga iki gihugu no ku mubare ntarengwa wa manda ya Perezida wa Repubulika kuko bikubiye mu busugire bwayo.
Nzobonariba avuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres abeshywa na raporo zibogamye zikorwa n’abamwe mu bakozi bawo bafitanye ikibazo n’Uburundi.
Nk’uko bitanganzwa n’Ikinyamakuru RPA gikorera mu Burundi ngo ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare,2017 Nzobonariba yavuze ko Leta y’u Burundi ibabazwa no kuba bamwe mu barwanya Leta basa n’abafite ububasha ku miryango imwe n’imwe ya ONU kugeza n’aho bagira uruhare muri raporo zikorwa.
Philippe Nzobonariba avuga ko Guverinoma y’u Burundi hari amakuru ifite avuga ko hari ibarwa y’ibanga y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU iri mu Kanama yashinzwe Umutekano ku Isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko nubwo atazi ikiri muri iyo barwa kuko itarashyikirizwa Leta y’Uburundi ariko yamagana abagambanira igihugu cyane cyane ibitangazamakuru ati’’ Raporo y’ubushize yashyikirijwe Akanama k’Umutekano inatangazwa n’ibitangamakuru by’Ubufaransa mbere y’uko ishyirwa ahagaragara , urugero ni kuri iyi iri kuvugwa‘’
Nzobonariba akomeza avuga ko Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU mu bijyanye no gukemura amakimbirane cyane cyane mu Burundi ,Jamal Benomar ari umwanzi w’Uburundi aho Leta imushinja kugira uruhare mu byago byagiye bigwira iki gihugu mu mpera z’Umwaka wa 2016.
Ati’’ Leta y’Uburundi iributsa Umunyamabanga Mukuru wa ONU ko uwakoze raporo, Jamal Benomar yanzwe kumugaragaro na Leta .Iyo raporo igaragaza ibinyoma no guteza impagarara mu bayobozi bakuru b’’igihugu.Atanga urugero kuri manda ya 4 , Jamal Benomar yagaragaje icyo agamije’’
Yongeyeho ko Leta y’u Burundi isaba ONU gushyiraho itegeko rimwe abayobozi bose bagomba kujya bakurikiza rigena umubare wa Manda abakuru b’ibihugu batagomba kurenza ndetse igashyiraho n’inyandiko ikubiyemo Itegeko Nshinga ibihugu byose byo ku Isi bigomba kubahiriza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nzobonariba kandi yibukije ONU ko ntangaruka zageze ku Burundi nyuma yo kwanga iyoherezwa ry’abapolisi 228 ku butakaba bwabwo ndetse anayisaba ko yajya ifata u Burundi nk’Ikihugu gifite ubusugire uko kimeze kose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza /Bwiza.com
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *