Ahagana saa mbiri z’ijoro hongeye kugaragara ibikorwa byo kohereza izindi ngabo z’u Burundi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ubu bwato bwari buhageze ku cyambu cya Rumonge, aho bwapakiraga ibikoresho ndetse n’abandi basirikare benshi, nk’uko ababyiboneye babivuga.
Ni nyuma y’uko tariki ya 4 Mata, mu nkuru twabagejejeho, twavuze ko bariya barwanyi bagiye badafite intwaro zihagije, kubera ko izo bari bafite zahiriye mu nkongi y’umuriro iheruka kwibasira ikigo cya gisirikare cya Camp Base cyo ku Musaga, mu mujyi wa Bujumbura.
Kuri ubu bivugwa ko muri ibyo bwato harimo ibikoresho bishya byashyiriwe izo ngabo, nk’uko amakuru aturuka i Burundi abivuga.
Kugeza ubu, aba basirikare bari kunyura mu mujyi wa Baraka uri ku nkombe z’ikiyaga, mbere yo kwerekeza mu bice bitandukanye by’ingenzi byo mu turere twa Fizi na Mwenga, birimo Kwa Mulima, Kalingi, Mikenke, Bidegu, ishyamba rya Mukoko na Lulenge.
Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abivuga, mu minsi ishize hongeye kugaragara ingendo zisanzwe z’ingabo ziva mu Burundi zijya muri DRC. Ibi bibaye nyuma y’igikorwa cyo gukuramo bamwe mu basirikare cyabaye mu Ukuboza 2025, nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye uduce tumwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bivugwa ko intego ari ukongera kwigarurira Minembwe, agace gatuwemo n’Abanyamulenge kandi karinzwe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ufatanya na M23.
Nk’uko bigaragara muri raporo nshya ya Human Rights Watch yasohotse, ivuga ko mu mpera za Werurwe u Burundi bwohereje ingabo zigera ku 4,000 muri Minembwe, ahatuye abaturage b’abasivile b’Abanyamulenge.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko ibitero bya drone byibasira abasivile byiyongereye mu mpera z’umwaka wa 2025, bigatuma ubutabazi bugera ku basivile bugorana bitewe n’intambara iri kubera i Mulenge.
Andi makuru iki kinyamakuru cyamenye avuga ko hagati ya Kanama 2022 na Ukuboza 2025, abasirikare barenga 29,000 b’u Burundi boherejwe mu burasirazuba bwa DRC, nk’uko bigaragara muri raporo y’imbere mu gihugu ya Minisiteri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Congo yabonywe.


