Nyuma y’icyegeranyo cyakozwe n’inzobere za Loni kigaragaza ko ubwicanyi burimo gukorwa mu Burundi buca amarenga ya jenoside, impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yasabye ko hakoherezwa abasirikare mpuzamahanga bo kugarura amahoro amazi atararenga inkombe.
CNARED isaba ko abo basirikare bakoherezwa vuba na bwangu bagatabara, ikindi kandi igasaba inkiko mpuzamahanga guta muri yombi ndetse n’imanza z’abashinjwa ubwo bwicanyi bukorwa mu gihugu zigacibwa vuba.
Ibi babisabye mu nyandiko bashyize ahabona kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeli 2016, igizwe n’ingingo 7 z’ingenzi.
Muri rusange CNARED ikaba yashimye cyane izi nzobere za Loni ku bw’ubushishozi yagize mbere yo gusohora raporo igaragaza ko mu Burundi hakorwa ubwicanyi.
Ikaba isaba akanama gashinzwe umutekano ku isi gushyira mu ngiro ingingo 2303 yo kohereza abo basirikare vuba batabanje gutegereza uburenganziza bahabwa na Leta y’u Burundi.
N’ubwo basaba ko bakoherezwa nta burenganzira leta itanze, ku bwayo na mbere hose yatangaje ko umunsi hazaba hinjiye umusirikare ku butaka bwabo bazirwanaho, ko bazabifata nkaho batewe n’amahanga.
Leta y’u Burundi ikaba yarateye utwatsi ibyo koherezayo abasirikare bo kugarura umutekano bavuga ko umutekano bawufite ku kigero cya 99%, by’umwihariko ko nabo ubwabo bohereza abasirikare mu mahanga kugarura amahoro (Somalia, Centrafrique).
CNARED kandi yaboneyeho no kunenga Leta y’u Burundi ku bw’ubumwe n’ubufatanye ifitanye n’abo bise inkozi z’ibibi z’Interahamwe za FDLR, zigizwe na bamwe bashinjwa ibyaha basize bakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


