Abantu bagera kuri 64 nibo baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe inzu bahahiramo mu gace ka Siberia mu Burusiya. Mu gihe abandi benshi biganjemo abana bakomeje kubura.
Iyi nzu yahiye yakorerwagamo ibindi bintu birimo sauna ndetse na kwerekana cinema. Abashinzwe iperereza mu Burusiya batangaza ko ibisenge bibiri byaguye mu byumba bibiri byerekana filime umuriro uhita utangira kwaka . Abari hafi aho babwiye televiziyo y’igihugu ko batigeze bumva inzogera ndetse ko babifashe nk’ibisanzwe bituma umuriro uhita ufata inzu ndetse abana bahita batandukana n’ababyeyi babo.
Minisitiri ushinzwe iby’ubutabazi Vladimir Puchkov yagize ati’’Twamaze kubona ko abaguye muri iyi mpanuka ari 64’’ Puchkov kandi yongeyeho ko umuriro watangiriye ku igorofa rya nyuma bigenda bikongeza andi magorofa bituma ibisenge biriduka.
Abashinzwe kurwanya inkungi y’umuriro barenga 500 bagerageje gusenya inkuta kugira ngo barokore abantu dore ko umwotsi wari wapfutse ahantu hose. Abashinzwe ubutabazi bakaba barokoye abagera ku 120. Iyi nyubakao bitangazwa ko umubare nyawo wabari bayirimo utazwi neza.
Nkuko tubikesha AFP iperereza ry’ibanze ryerekanye ko hari bamwe bashobora kuba babifitemo uruhare bituma polisi ita muri yombi uwari umukodesha muri iyo nzu ndetse n’umuyobozi w’ikompanyi wacungaga iyo nzu.
Muri 2015 indi kongi y’umuriro yafashe iduka muri Kazan bituma abagera kuri 11 bapfa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


