Ibihugu 94 byatoye ko u Burusiya busana ibyo bwangije muri Ukraine

U Burusiya bubona muri UN hakwiye kuba itora risaba USA gusana ibyo ‘yangije’ mu bihugu byinshi

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burusiya ibona mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye hakwiye kubamo itora risaba Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) gusana ibyo ‘yangije’ mu ntambara zabaye mu bihugu bitandukanye.

Ni ijambo ryavuzwe n’Umuyobozi wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, nyuma y’aho muri iyi nteko ya UN hatowe umwanzuro usaba igihugu cye gusana ibyo cyangije mu ntambara yo muri Ukraine.

Ni umwanzuro watowe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, ibihugu 94 birimo USA birawushyigikira, urwanywa n’ibihugu 14 birimo u Burusiya, ibindi 73 birifata.

Medvedev, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bibivuga, yatangaje ko mu gihe UN ikoresha itora nk’iri ku Burusiya, ikwiye kurikoresha no kuri USA, bitewe n’ibyo ayishinja kwangiza mu bihugu byinshi.

Yagize ati: “Bakwiye gutora umwanzuro ku gusana ibyangijwe byose na US muri Korea, Vietnam, Iraq, Yugoslavia n’ibindi bihugu byinshi byababajwe n’Abanyamerika na NATO.”

Medvedev yavuze ko iri tora rigaragaza ukubogama kwa UN, kandi yakabaye igira uruhare mu kunga ibihugu. Ati: “Birasa n’aho UN iri mu ntangiriro y’ibihe bibi nk’urwego mpuzamahanga rw’ubwiyunge. Iherezo ry’uyu muryango mpuzamahanga rizaba ribi. Tuzabaho uyu muryango udahari.”

Iyi ntambara yo muri Ukraine u Burusiya bushinjwa kwangizamo byinshi yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Usibye iri tora, hamaze kuba andi agera kuri ane yari agamije kubuca intege ngo buyihagarike.

Ibihugu 94 byatoye ko u Burusiya busana ibyo bwangije muri Ukraine
Ibihugu 94 byatoye ko u Burusiya busana ibyo bwangije muri Ukraine

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *