Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya bugiye koherereza inshuti yabwo, Belarus, misile zifite ingufu za kirimbuzi ziraswa mu ntera ngufi mu mezi macye ari imbere.
Yavuze ko sisitemu ya Iskander-M “ishobora kurasa misile zo mu bwoko bwa ballistique na cruise, zaba izo mu bwoko bwa kirimbuzi ndetse n’ubwemewe”.
Sisitemu ifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera igera kuri 500km (310 Miles) nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ubushyamirane hagati y’u Burusiya n’uburengerazuba bwarushijeho kwiyongera, nyuma y’icyemezo cya Perezida Putin cyo gutera Ukraine ku ya 24 Gashyantare.
Kuva icyo gihe, Perezida Putin yagiye avuga ku ntwaro za kirimbuzi, bamwe bakaba barabisobanuye ko ari umuburo ku bihugu by’iburengerazuba kugirango bidatabara.
Perezida Putin yavugiye i St Petersburg ko u Burusiya buzanafasha Belarus guhindura indege z’intambara zayo zo mu bwko bwa SU-25 kugira ngo zishobore gutwara intwaro za kirimbuzi, nk’igisubizo ku busabe bwa Perezida Lukashenko.


