U Burusiya burahakana kohereza ingabo muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, kuri uyu wa Mbere yateye utwatsi amakuru avuga ko u Burusiya bwohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrica, nyuma y’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.

“Ntabwo turi kohereza ingabo, turi kubahiriza imyanzuro ya Loni,” ibi ni ibyo Bogdanov yatangaje nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru Interfax .

Ibi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Ukuboza, Guverinoma ya Centrafrica yari yemeje ko u Burusiya n’u Rwanda byohereje ingabo magana muri iki gihugu nyuma y’aho imitwe itatu ikomeye y’inyeshyamba yifatanyirije igatangira gusatira umurwa mukuru wa Bangui ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Touadera.

https://www.themoscowtimes.com/2020/12/21/russia-says-not-sending-troops-to-cafrica-a72431

Ikinyamakuru The Moscow Times dukesha iyi nkuru, kiravuga ko nubwo Bodganov yahakanye ko u Burusiya bwohereje ingabo muri Centrafrica, yemeje ko bwahohereje mu bihe byashize abarimu bo gutoza ingabo z’iki gihugu binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Abantu bacu rero barahari mu bisanzwe”

Mbere yaho, umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dimitry Peskov ntacyo yatangaje ku makuru yo kohereza ingabo muri Centrafrica nubwo yemeye ko ibibazo bya politiki biri muri kiriya gihugu biteye impungenge.

Ubwo AFP kandi yegeraga minisiteri y’ingabo y’u Burusiya nayo ntacyo yahise itangaza kuri aya makuru.

Gusa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije yabwiye Interfax ko amatora yo muri Centrafrica ateganyijwe ku Cyumweru, itariki 27 Ukuboza agomba kuba nta kabuza hatitawe ku nyeshyamba ziteganya kuyahungabanya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwo rwemeye ko rwohereje ingabo muri Centrafrica mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibi byagarutsweho n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Mbere, aho yemeje ko u Rwanda rwohereje ingabo muri kiriya gihugu na none kubera ko rufite amakuru ko abarwanya ubutegetsi bashaka kwibasira Ingabo z’u Rwanda zoherejweyo kubungabunga amahoro.

Ati “Iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *